Nyuma yo gusimburwa ku mukino wa Al-Merrikh SC akavanamo igitambaro cya kapiteni akagikubita hasi, abakunzi ba Kiyovu Sports bababajwe n’iyo myitwarire yagaragaye kuri kapiteni w’ikipe bihebeye, Amissi Cédric.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Ugushyingo 2025, ni bwo amakipe yo muri Sudani yasabye gukina shampiyona y’u Rwanda, yatangiye kuyikina. Iyabimburiye ngenzi ya yo, ni Al-Merrikh SC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane.
Abanya-Sudani batsindiwe na Dauda-Ba na Mohammed Teya. Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 80, abatoza ba Kiyovu Sports bakoze impinduka bakuramo Amissi Cédric wasimbuwe na Joseph ariko Cédric ntiyishimira iki cyemezo cy’abatoza.
Uyu mukinnyi ufatwa nk’ufite uburambe bitewe n’imyaka amaze mu kibuga ndetse na za shampiyona yakinnye mu bihugu bitandukanye ndetse hakiyongeraho n’ikipe y’Igihugu y’u Burundi, yakuyemo igitambaro cy’abakapiteni maze agikubita hasi mu kugaragaza ko ababajwe no gusimburwa.
Bamwe mu bakunzi ba Kiyovu Sports babonye akora ibi, bavugiye rimwe bati “Wowe uri izina rito riri hasi cyane ya Kiyovu Sports. Wowe ugiye nta n’uwazibuka ko wakiniye Kiyovu.”
Abandi bagize bati “Cédric ntugasuzugure iyi kipe kandi yaragufashe mu Nzove bakwanze. Ariko icyo uri kutwitura ni ukudusuzugura.”
Nta bwo byarangiriye aho kandi, nyuma y’umukino bamwe mu bafana b’iyi kipe yo ku mu Mumena, bateranye amagambo na Amissi ubwo amakipe yaganaga mu rwambariro maze akajya [Cédric] akajya amanika amaboko abahamagara ababwira ngo nibajye kubimubwira bamwegereye.
Kiyovu Sports iri ku mwanya wa Munani n’amanota 10 mu mikino Icyenda ya shampiyona mu gihe Al-Merrikh yo yabonye amanota atatu ya yo ya Mbere muri shampiyona y’u Rwanda.

UMUSEKE.RW
