Perezida Samia SULUHU Hassan wa Tanzania yatangije ku mugaragaro Komisiyo y’Abantu icyenda iziga ku mvururu zakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ubwicanyi bwabaye.
Kugeza ubu iyi Komisiyo ntabwo ivugwaho rumwe, mbere y’uko ijyaho abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na leta bavuze ko hakwiye kubaho Komisiyo Mpuzamahanga idafite aho yegamiye, bakavuga ko aba bashyizweho na Perezida Samia Suluhu Hassan nta buryo batamubogamiraho.
Abayobozi b’ishyaka CHADEMA bavuze ko iyi Komisiyo yashyizweho na Perezida Suluhu Hassan izaba igamije kumukuraho ibyaha no kugaragaza ko abigaragambya ari bo banyabyaha.
Kuri uyu wa Kane tariki 20 Ugushyingo, 2025 ubwo Perezida Samia Suluhu yatangizaga iriya Komisiyo, yavuze ko ashimira bariya bantu 9 bemeye kujya muri iyi Komisiyo, avuga ko ari “umutwaro ukomeye bemeye kwikorera, ariko kubera uburambe bafite bazawutura.”
Perezida Suluhu yavuze ko yasanze ari ngombwa ko mbere yo gutegereza Komisiyo zivuye mu mahanga, bakora Komisiyo yabo, izo zo hanze zikazasanga hari icyo bariya bakoze na bo bagakomerezaho.
Yasobanuye ko itegeko rya Tanzania ryo mu mwaka wa 2023 riha ububasha Perezida w’igihugu bwo gushyira Komisiyo yigenga yo kwiga ku bintu bitandukanye.
Ati “Ibyabaye ntabwo twibazaga ko byaba mu gihugu cyacu kubera amateka dufite ya politiki ihamye, twagize ibibazo bya politiki ariko ntibyageze aho ibi byageze.”
Perezida Suluhu yavuze ko mu nshingano z’iriya Kimisiyo harimo kureba ngo: Habaye iki cyatumye biriya bibaba,
Urubyiruko rwagiye mu mihanda rushaka uburenganzira, ubwo burenganzira ni ubuhe ngo tububahe.
Amagambo y’abayobozi batavuga rumwe na leta, basabaga ngo amatora ntabe, ngo kanaka agende,
Mu bindi Perezida Suluhu yavuze iriya Komisiyo iziga, ni uruhare rw’amashyaka atavuga rumwe na leta, no kureba abantu bo hanze ya Tanzania babashyigikiye.
Ati “Twumvise ko urubyiruko rwari rwahawe amafaranga ngo rujye kwigaragambya, ayo mafaranga yavuye he?”
Komisiyo izanareba ngo “Ese nta bundi buryo bwari gukoreshwa aho gutwika ibikorwa remezo bya leta, byavuzemo kwica abantu?”
Iyi Komisiyo ifite igihe cy’amezi atatu kugira ngo ikore ako kazi, ikazahabwa Ibiro birimo by’ubunyamabanga n’abazabafasha kwandika kugira ngo ako kazi kagende neza.
Perezida Samia Suluhu yavuze ko yabwiye Inteko Ishinga Amategeko arahira ko mbere y’iminsi 100, azashyiraho Komisiyo yo kwiyunga no kuganira ku bibazo bya politiki, yavuze ko izajyaho nyuma y’uko iyi y’aba bantu 9 b’inararibonye izaba imaze kugaragaza ibyo bibazo.
Ibyo kuba abatavuga rumwe na Leta bashaka Komisiyo zizava hanze ya Tanzania, Perezida Samia yavuze ko yiyeze ko bariya bantu yashyizeho bazakora akazi gakomeye.
Mu buryo budasanzwe, tariki 29 Ukwakira, 2025 ubwo muri Tanzania habaga amatora, urubyiruko rumwe rwiraye mu muhanda ruyamagana, ruvuga ko Perezida Samia Suluhu Hassan yafunze abatavuga rumwe na leta, ko amataro yayiteguriye kugira ngo akomeze kuyobora Tanzania.
Ibindi bamaganye ni ukuba ngo icyo gihugu kibamo ibikorwa byo gushimuta abantu bakicwa, urubyiruko rwasabaga ko habaho impinduka hakajyaho Kimisiyo y’Amatora yigenga.
Mu mbaraga zikomeye, Polisi ya Tanzania yaburijemo imyigaragambyo inica abantu bataramenyekana imibare kugeza ubu, haba kuri uriya munsi wa tariki 29 Ukwakira, 2025 na nyuma yaho.
Abigaragambyaga biganjemo urubyiruko basabaga Perezida Samia Suluhu Hassan kurekura ubutegetsi “bavuga ko batamushaka”.
Imibare yavuye mu matora igaragaza ko Samia Suluhu yagize amajwi 98%.

Ni bande bagize iriya Komisiyo?
Iyi Komisiyo irimo inzobere muri politiki ya Tanzania, benshi bahoze mu mirimo ya Leta bajya mu kiruhuko cy’izabukuru. Barimo abayoboye inzego z’ubutabera, ba Ambasaderi, Abayoboye ingabo na Polisi.
Perezida w’Iyi Komisiyo ni Mohamed Chande Othman, ni umwe mu nzobere mu mategeko, arazwi muri Tanzania no hanze yayo mu gushaka amahoro.
Yabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Tanzania kuva mu 2010 -2017. Yakoze muri Lebanon no muri Sudan mu nzira zo gushaka amahoro, yanakoze mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), n’ahandi hatandukanye.
Prof. Ibrahim Hamis Juma, na we ni inararibonye muri Tanzania, na we yabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kuva 2017-2025.
Yakoze mu Nkiko zitandukanye muri Tanzania harimo n’urw’Ubujurire.
Amb. Ombeni Sefue, yakoze imirimo inyuranye harimo kuba Umunyamabanga w’Inama y’Abaminisitiri, yanahagariye Tanzania muri America, muri Canada no muri UN.
Yakoranye na Perezida Ali Hassan Mwinyi na Benjamin Mukapa mu mirimo itandukanye.
Amb. Joseph Muyeye Kapya, na we yakoranye na Perezida Benjamin Mkapa mu bijyanye no gushaka amahoro muri Congo no muri Sudan, no mu gushakira amahoro u Burundi.
Yanakoranye na Perezida Jakaya Mrisho Kikwete mu gushakira amahoro Cote d’Ivoire.
Abandi barimo Amb. Radhia Msuya, Dr. Stegomena Lawrence Tax, Amb. Dr. Moses Mpogole Kusiluka (Ni we Munyamabanga Mukuru w’iyi Komisiyo), Lt. Gen Paul Ignace Mella (yahagarariye Tanzania muri Congo Kinshasa, yayoboye ingabo muri Darfur muri Sudan), na IGP Said Ally Mwema (yayoboye Polisi ya Tanzania).


UMUSEKE.RW
