U Rwanda na Maroc byaganiriye ku gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY

Ibihugu by’u Rwanda na Maroc byaganiriye ku gukomeza gushimangira ubufatanye busanzweho, nyuma y’aho ibihugu byombi bisinyiye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.

Ni ibiganiro byaganiriweho ku wa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo 2025, ubwo intumwa z’Ingabo z’u Rwanda ziyobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ziri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu gihugu cya Maroc zakirwaga n’Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’Ubwami bwa Maroc, Lt Gen Mohammed Berrid, ku cyicaro gikuru giherereye i Rabat.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yanditse kuri X ko impande zombi zagiranye ibiganiro byibanze ku gukomeza gushimangira ubufatanye busanzweho, nyuma y’aho ibihugu byombi bisinyiye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.

Iti “Nyuma y’ibiganiro, habaye inama aho impande zombi zatangiye ibiganiro ku bijyanye n’uburezi n’amahugurwa, ndetse n’uruhare rwa RDF mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere no ku rwego mpuzamahanga.”

U Rwanda n’Ubwami bwa Maroc, ku wa 18 Kamena 2025, byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.

Aya yasinywe ubwo Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yari mu

ruzinduko rw’akazi muri iki Gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika.

Aya masezerano yasobanuwe nka atazakomeza umubano mu bya gisirikare gusa, ko ahubwo anafungura inzira y’ubufatanye bwagutse hagati y’ibihugu byombi.

Ni ibiganiro byabereye i Rabat muri Maroc

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

 

Yisangize abandi