U Rwanda rwakomoreye inyama n’amata biva muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Ifoto y'inyama (ifoto: internet)

Leta y’u Rwanda yakomoroye ubucuruzi bw’inyama, amata n’ibiyakomokaho, imboga n’imbuto bikomoka muri Afurika y’Epfo nyuma y’imyaka umunani bwarahagaritswe kubera indwara ya ya Kaba (Listeriosis).

Tariki ya 19 Ukuboza 2017 nibwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasohoye itangazo rimenyesha abaturarwanda bose ko indwara ya Kaba (Listeriosis) yagaragaye mu Gihugu cya Afurika y’Epfo, iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa bagiteri kitwa Listeria monocytogenes, ikibasira amatungo n’abantu bageze mu zabukuru, abanduye indwara zidakira, abagore batwite n’abana bakiri bato.

Icyo gihe hasobanuwe ko bitewe n’uko iyi ndwara yandurira mu biribwa nk’inyama, amata, imboga n’imbuto birimo udukoko tuyitera, bityo ko ubucuruzi bw’inyama, amata n’ibiyakomokaho, imboga n’imbuto bikomoka muri Afurika y’Epfo buhagariswe kugeza igihe hazatangarizwa ko iyi ndwara itagihari.

Itangazo ryashowe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Ugushyingo 2025, rivuga ko ubu abanyarwanda bemerewe kwinjiza ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi biva muri Afurika y’Epfo kubera ko iyo indwara ya Kaba (Listeriosis) itakigaragara muri icyo Gihugu cyo muri Afurika y’Epfo.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi