U Rwanda rwasabye Congo guhagarika ibitero by’indege z’intambara ku basivile

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Iyi nama yabaye mu muhezi irimo Perezida Emmanuel Macron wayitumije na Perezida Felix Tshisekedi n'abahuza

Mu nama yabereye mu muhezo nyuma y’inama Ubufaransa bwatumije ivuga ku bikorwa by’ubugiraneza mu karre k’ibiyaga bigari n’amahoro muri Congo Kinshasa, u Rwanda rwasabye Congo kubahiriza agahenge ko guhagarika intambara, kemejwe i Washington DC, n’i Doha muri Qatar.

Iyi nama yarimo abahagarariye ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari yabereye mu muhezo, ikaba yarimo intumwa za Congo Kinshasa ziyobowe na Perezida Felix Tshisekedi, iz’u Rwanda, u Burundi na Uganda.

Harimo kandi abahuza nka America, Qatar, na Faure Essozimna GNASSINGBÉ wa Togo ariko akaba ari Umuhuza wagenwe na Africa yunze Ubumwe baganiriye by’umwihariko ku kibazo cy’imibereho y’abantu mu burasirazuba bwa Congo n’ubutabazi bukenewe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwagaragaje ko Congo ikwiye kubaha agahenge ko guhagarika imirwano kemejwe mu masezerano y’i Washington n’i Doha muri Qatar, “hagahagarikwa ibitero bihoraho by’indege z’intambara na drone ingabo za Congo, FARDC zigaba, by’umwihariko mu bice bituwemo n’abasivile b’Abanyamulenge, n’ahandi hatuwe n’Abanye-Congo b’Abatutsi.”

U Rwanda kandi ngo rwashimiye Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa ku bushake bwe mu gushakira umuti ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo, harimo ko haboneka inzira zo kugeza ubutabazi ku bantu babukeneye.

U Rwanda ruvuga ko ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo bigerweho bisaba ko haba hari umutekano, ari nayo mpamvu rwasabye Congo kubahiriza agahenge ko guhagarika intambara kemejwe.

Inama yabereye mu Bufaransa, Congo yasabye ko ikibuga cy’indege cy’i Goma cyafungurwa ariko iki cyifuzo cyamaganiwe kure n’ihuriro AFC/M23 rivuga ko hari ibindi bibazo byihutirwa kuruta gufungura ikibuga cy’indege cy’i Goma, harimo kuba abaturage baho barabujijwe kubitsa cyangwa kubikuza “ibyo AFC/M23 ivuga ko ari uguhana abaturage” kuko Banki zaho amategeko ava i Kinshasa yazifunze.

U Rwanda ruvuga ko rwasabye Congo kubahiriza agahenge ko guhagarika intambara yagiranye na AFC/M23

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Ibitekerezo 2
  • What i don’t realize is in reality how you are no longer really a lot more neatly-liked than you may be now. You are very intelligent. You already know thus significantly in relation to this topic, produced me in my opinion believe it from so many various angles. Its like men and women are not interested until it is one thing to accomplish with Girl gaga! Your personal stuffs excellent. At all times handle it up!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *