U Rwanda rwavuze ku masezerano yasinywe hagati ya AFC/M23 na leta ya Congo

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Intumwa za Congo n'iza AFC/M23 zihererekanya amasezerano yasinywe

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko yakiriye neza isinywa ry’amasezerano i Doha, yo gushyiraho ingingo ngenderwaho z’amasezerano arambye  y’amahoro,  hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23.

Isinywa ry’aya masezerano yiswe “Accord Cadre” ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ugushyingo, 2025 i Doha muri Qatar.

Itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda rigira riti “Iyi ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo gukemura burundu impamvu shingiro z’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, ndetse n’imbogamizi ku mahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”

U Rwanda ruvuga ko rushima uruhare rukomeye, kandi ruhoraho rwa Leta ya Qatar nk’umuhuza, n’uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Ku rundi ruhande Leta ya Congo na yo yasohoye itangazo rivuga kuri aya masezarano hagati y’intumwa zayo n’iza AFC/M23, aho yemeza ko aya masezerano “Accord Cadre de Doha” ari intambwe ifatika igana ku mahoro nyayo, buri wese arimo kandi arambye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Leta ya Congo ivuga ko aya masezerano y’i Doha yashyizeho inkingi zigamije kurangiza amakimbirane, kugarura ubutegetsi bwa leta, no gutuma igihugu kigira amahora arambye.

Itangazo rya leta ya Congo rivuga ko gusinya amasezerano byerekana ko Guverinoma y’icyo gihugu ishyize imbere amahoro, umutekano, nagaciro k’abaturage ba Congo mu ndiba y’ibikorwa byayo.

Aya masezerano arimo inkingi 8 zigomba kumvikanwaho zikazavamo amasezerano y’amahoro hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo.

  1. Uburyo bwo kurekura imfungwa, ibyo biri mu byasinyiwe tariki 14 Nzeri, 2025
  2. Uburyo bwo kugenzura no gukurikiza ihagarikwa ry’imirwano, nk’uko byasinywe tariki 14 Ukwakira, 2025
  3. Gufasha abatabazi kugera aho bashaka gutanga inkunga, no kubarinda mu buryo bw’amategeko
  4. Gusubizaho amategeko ya leta, impinduka n’ubuyobozi buha amahirwe buri wese ku rwego rw’igihugu
  5. Gushyiraho uburyo bwo gucunga umutekano bw’igihe gito, na gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abari ingabo (DDR)
  6. Ibyangombwa, Ubwenegihugu, gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe impunzi, n’abaturage bavuye mu byabo kubera intambara
  7. Kongera ishoramari rigamije iterambere, no gushyiraho inzego zishinzwe imibereho myiza
  8. Ubutabera, Ukuri n’Ubwiyunge

Mu bandi bishimiye aya masezerano harimo Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa, yagize ati “Nishimiye amasezerano yasinywe i Doha hagati ya Congo na M23. Nyuma y’ako kababaro, inzira nyayo y’amahoro n’ibyiringiro ku bantu bose.”

Yashimiye impande zose zakoranye, n’igihugu cya Qatar ku bw’uruhare rwacyo muri ibi.

Uhagarariye America muri ibi biganiro, Massad Boulos Umujyanama wa Perezida Donald Trump ku bibera muri Africa no mu Barabu, yagaragaje ko isinywa ry’aya masezerano rishobora kuba urufunguzo rw’uko mu gihe gito kiri imbere Perezida Antoine Felix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame bazajya muri America bagasinya amasezerano y’amahoro.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi