Abarimu ibihumbi 38 mu Rwanda bari guhugurwa ku rurimi rw’Icyongereza mu rwego rwo kubazamurira ubushobozi bwo kurwigisha no kuruvuga neza.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, ubwo yagarukaga ku musaruro w’abarimu barimo 150 baheruka kuva muri Zimbabwe, yavuze ko bahise boherezwa mu mashuri atandukanye cyane cyane amashuri nderabarezi.
Yavuze ko abarimu ibihumbi 38 bagiye guhabwa amahugurwa ku rurimi rw’Icyongereza.
Ati “Ubu hari porogaramu irimo irakorwa irimo ihugura abarimu ibihumbi 38 kugira ngo bazamure ubumenyi bwabo mu rurimi rw’Icyongereza, hari n’indi izatangira umwaka utaha noneho izahugura abarimu bose basigaye.’’
Yasobanuye ko “abarimu bose dufite udakuyemo n’umwe bazaba bafite ubushobozi kuri iyi porogaramu kugira ngo mu myaka ibiri Icyongereza cyabo kizabe kigiye hejuru mu cyiciro cya B2 ku buryo bazaba bazi ururimi, bazi no kurwigishamo mu buryo mpuzamahanga.’’
Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko kugeza mu 2027 u Rwanda ruzaba rufite abarimu beza ku buryo kuzana abanyamahanga bitazaba bigikenewe, ko kandi Igihugu kihaye intego ko abarimu bazi neza Icyongereza bagomba kugera kuri 80% mu 2029, aho nibura buri wese agomba kuba ari ku rwego rwa B2.
Mu 2008 ni bwo mu Rwanda hafashwe icyemezo cyo guhindura ururimi rukoreshwa mu kwigisha, rwari Igifaransa, ruba Icyongereza.
Mu 2011, kwigisha mu Cyongereza byemejwe ko bizajya bihera mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, abo mu myaka itatu ya mbere bakigishwa mu Kinyarwanda, gusa byaje kongera guhinduka mu 2019, hasubizwaho gahunda yo kwigisha mu Cyongereza kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.
Iyi gahunda yagiye ihura n’inzitizi z’uko bamwe mu barimu batari bazi Icyongereza ku rwego mpuzamahanga ahanini bitewe n’impamvu zirimo ko abeshi bari barize mu Gifaransa.
Raporo yakozwe na Banki y’Isi mu 2018, yagaragaje ko hakenewe cyane amahugurwa y’abarimu mu Cyongereza kuko 38% by’abigisha kuva mu wa Mbere kugera mu wa Gatatu ari bo bonyine bari bafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza.
Inyandiko yasohowe na Minisiteri y’Uburezi ku wa 26 Gashyantare 2024, igaragaza ko “Abarimu 4% gusa mu basanzwe bigisha bafite ubumenyi kuva ku bwo hagati kugeza ku bwisumbuye mu Cyongereza, ari na rwo rurimi rwifashishwa mu kwigisha.”
Ministeri y’Uburezi yashyizeho gahunda nyinshi zigamije guhugura abarimu mu rurimi rw’Icyongereza nk’imwe mu nzira zafasha gutanga uburezi bufite ireme.
Muri Nyakanga 2020, UNICEF yahaye MINEDUC inkunga yo gushyira mu bikorwa gahunda z’uburezi harimo miliyoni 2$ agenewe guhugura abarimu mu byerekeye integanyanyigisho hibandwa ku kwigisha Icyongereza no kukivuga neza no kwita ku burezi budaheza, byagejeje muri Kamena 2024.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
