U Rwanda rwitabiriye igikorwa cyo kumurika Ingoro ndangamuco ya Misiri

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Amb. Nduhungirehe yanakiriwe na Perezida wa Misiri Abdel Fattah El-Sisi

Ibihugu 100, abakuru b’ibihugu na Guverinoma barenga 40 muri Africa bitabiriye igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro Ingoro Ndamuco y’Amateka ya Misiri amaze imyaka 7000.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier J.P Nduhungirehe yitabiriye ibi birori byo ku wa Gatandatu, aganira na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Dr. Badr Abdelatty.

Amb. Nduhungirehe yanakiriwe na Perezida wa Misiri Abdel Fattah El-Sisi.

Iyi Ngoro Ndangamurage w’Amateka yiswe Grand Egyptian Museum (GEM), u Rwanda rwaboneyeko kwishimira iki gikorwa gikomeye Misiri yagezeho, kandi rushimangira ko rwiteguye gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Grand Egyptian Museum (GEM) ni imwe mu ngoro nini ku isi ikaba irimo ibisigisigi by’amateka bigera ku 100,000 bigaragaza amateka amaze imyaka 7000 Misiri iriho.

Kubaka iriya Ngoro byatwaye Misiri arenga miliyari imwe y’amadolari, bikaba bizayifasha kuzamura urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku muco bigafasha ubukungu bw’icyo gihugu.

Iriya Ngoro irimo amateka y’abami bayoboye Misiri imyaka 5000.

Mu bakuru b’ibihugu bitabiriye iki gikorwa harimo na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, wa DR.Congo, akaba yari kumwe n’umugore we Denise Nyakeru.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Dr. Badr Abdelatty ari kumwe na Minisitiri Olivier Nduhungirehe
Iyi ngoro ndangamurage ni imwe mu zirimo amateka menshi ku isi

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Ibitekerezo 3

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *