U Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe ibyanya bikomye

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Ku nshuro ya 4, u Rwanda rwijihije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ibyanya bikomye, hareberwa hamwe uburyo bwo kurushaho kubungabunga ibinyabuzima bibarizwa muri ibyo byanya.

Ibi birori byateguwe na Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, ku bufatanye na RDB, byizihirijwe mu Karere ka Rutsiro, ku biro by’Icyanya gikomye cya Gishwati-Mukura, ku itariki ya 3 Ugushyingo 2025.

Ni umunsi witabiriwe n’impuguke, abashakashatsi ndetse n’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda, abayobozi b’ibice bikikije pariki, ndetse n’abahagarariye abaturage bafite ibikorwa bifitanye isano n’ibibera muri pariki.

Mahoro Beatrice wo mu Murenge wa Ruhango, ukora ubworozi bw’inzuki, avuga ko bishimira kuba baramenye uruhare rw’ibyanya bikomye mu guteza imbere umubano uhamye hagati y’abantu n’ibidukikije.

Ati: “Ku munsi nk’uyu turahura tukaganira, tukamenyana, tuwuboneraho n’amasoko, abashyitsi bagasura uruganda bakabona itandukaniro ry’ubuki buva mu byanya bikomye.”

Uwamahoro Devothe we avuga ko nk’abavumvukazi, kubungabunga ibinyabuzima byabafashije kugera ku iterambere rirambye no kugira uruhare mu kurwanya ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.

Ati: “Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura ni urugero rwiza mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere abaturage; tugomba gushyira imbaraga mu kuyitaho kuko yaduhinduriye ubuzima.”

Ir. Dominique Mvunabandi, umuyobozi muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, avuga ko kuva mu 2023 bashyize imbere gufasha abavumvukazi baturiye Pariki ya Gishwati-Mukura guhindura imibereho yabo.

Ati: “Abagore nibo bagira inshingano nyinshi; rero, iyo ubashije kubafasha gutera imbere mu kongera ubumenyi no kugira imbaraga zo gukora no gutekereza, bahanga udushya duhindura aho batuye n’ababakomokaho.”

Avuga ko aba bagore bafashwa n’umushinga wiswe ‘UNESCO–Guerlain Women for Bees’, nibaba abambasaderi beza, bizatuma umwuga w’ubworozi bw’inzuki ugira agaciro kandi ugire uruhare mu kubungabunga pariki.

Agira ati: “Bazi neza ko ari umushinga waje kubera icyanya gikomye cya Gishwati; urumva rero ko ari ihuriro hagati yabo na Pariki.”

Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO yavuze ko by’umwihariko uyu mushinga wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere uburinganire hagati y’umugabo n’umugore.

Mu Rwanda hari ibyanya bitandukanye bibonekamo urusobe rw’ibinyabuzima bisigaye hakeya ku isi. Harimo ibyemejwe ku rwego rw’Isi, nka Pariki y’Ibirunga na Pariki ya Gishwati-Mukura.

Ibi byanya bikomye bibungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, bigafasha abantu gusobanukirwa no gukurikirana isano y’ibikorwa bya muntu n’ibidukikije.

Ibyo byanya kandi bifasha mu bushakashatsi, gushakira ibisubizo ibibazo bijyanye n’ibidukikije byugarije Isi, ari nako byifashishwa mu kubibungabunga no guhanga udushya.

Dr Marie Christine Gasingirwa, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, agaruka ku mpamvu y’uyu munsi

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW

Yisangize abandi