Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), kivuga ko umubare wayo wagabanutse mu mwaka ushize, kuko basanze amanshi yarasinziriye, andi yagiye ahuzwa.
Ku wa Gatanu tariki ya 31 Ukwakira 2025, nibwo hizihijwe umunsi mpuzahanga w’amakoperative, ku nshuro ya 20.
Ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu karere ka Rusizi ku nsanganyamatsiko igira iti “Koperative umuyoboro udaheza uganisha ku bisubizo birambye byubaka Isi nziza”.
Kamanzi Francis, umuyobozi mukuru wa RCA, yagize ati “Muri rusange umubare w’amakoperative akorera mu Rwanda waragabanutse uva kuri 11,182 ugera kuri 6,862.”
Yakomeje avuga ko impamvu zagaragaye zatumye umubare ugabanuka ari uko hari koperative zisinziriye zikeneye ubukangurambaga, no guhuriza hanwe Imirenge SACCO hakorwamo D-SACCOs.
Iyo gahunda yo guhuza imirenge SACCO yose mu karere igahinduka banki imwe rukumbi ku rwego rwa buri karere, igamije kunoza imikorere, kongera umutekano w’amafaranga n’ikoranabuhanga.
Kugeza ubu, Imirenge SACCO imaze guhuzwa mu turere 17 two mu Rwanda.
Mu mwaka w’ingengo y’imari 2023-2024 Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative mu Rwanda (RCA), cyakoze isesenguramakuru kuri koperative zanditse hagamijwe kureba izikora, ndetse n’izidakora, gisanga izikora ari 5,121.
Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa umubare w’amakoperative yanditse kandi akora agera kuri 6,862. Muri yo habarirwamo koperative zibanze 6,596, amahuriro 57, impuzamahuriro 6 na SACCO 203.
Imibare igaragaraza ko ubuhinzi ari cyo cyiciro cy’ubukungu kibarirwamo koperative nyinshi, zingana na 2,377 cyikabarirwamo abanyamuryango 363,213 bafite imari shingiro ingana na miliyari 17Frw.
Icyiciro cy’ubworozi kibarirwamo koperative 995, abanyamuryango 53,770 ndetse n’imari shingiro ingana na miliyari 4Frw
Icyiciro cy’ubukungu kibarirwamo umubare muto wa koperative ni icy’ubwubatsi gifite amakoperative 80, abanyamuryango 3,442 n’imari shingiro ya miliyari 4Frw.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ i RUSIZI.
