Umuherwe yagiye kwihaniza umukwe ukubita umwana we

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Mike Sonko ari imbere y'umukwe we

Mike Sonko wabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Nairobi igihe kirekire, akaba ari umwe mu baherwe bo muri Kenya, yashyize hanze amashusho agaragaza uburyo yagiye kwiyama umukwe we.

Uyu muherwe utunze ibimodoka bihenze cyane, avuga ko ibibazo by’abagore bahohoterwa mu ngo, bikwiye kuvugwaho, akibaza niba umwana w’umukire akubitwa uko byifashe ku bana bo mu miryango ikennye.

Yavuze ko yagiye mu bitaro kureba uko ubuzima bw’umwana we buhagaze, ashima uburyo ibitaro by’abagore bya Nairobi bifite igice kitwa Gender Violence Recovery Centre, bivura abagore bakubiswe n’abagabo babo, cyangwa abakorewe irindi hohoterwa ngo bibakira ku buntu, ndetse bikabavura ku buntu.

Sonko avuga ko atari ubwa mbere umwana we akubiswe ariko ngo yari yarabiretse, abifata nk’iby’abana, agasaba abagabo kudakubita abagore babo nubwo baba bagiranye ikibazo.

Umukobwa we, yahamagaye kuri telefoni umubyeyi (Nyina) amubwira ko arambiwe, ko umugabo we yamukubise kubera gusa kubaza umugabo we ko ari bufate icyayi.

Ibyo byababaje uyu muherwe, Mike Sonko ajya ahitwa Kitengera kureba umukwe we.

Akihagera yahise atangira kumubaza ati “Kuki wakubise umwana wanjye, yagukoreye iki? Nkwishyurira inzu, nishyura amashuri y’abana, wamuhoye iki? Njyewe ngukubise wabyumva ute?”

Ibigabo bifite imbaraga byari biherekeje Sonko umwe yahise atangira gukubita uwo mukwe we, ariko Sonko aramubuza ndetse n’umugore amuhagaraho amubwira ati “wikubita umugabo wanjye.”

Uyu mugabo yavuze ko “yagiranye akabazo n’umugore we aramukubita.”

Byarakaje Mike Sonko, abwira umukwe we ati “Uzamwica nanjye nzakwica…” Yavuze ko umwana we akwiye kumubona nk’umubyeyi we, adakwiye kumukubita.

Mike Sonko yasabye umukwe kumusubiza imodoka ihenze aheruka kumugurira.

Ati “Ubutaha uzakubita umwana wanjye tuzabonana, uzamubabaza nanjye nzakubabaza. Ntacyo ngutwaye ariko ubutaha numukoraho, uzabona icyo umubyeyi ari cyo.”

Uyu muherwe yahise atwara umwana we, avuga ko uyu mugabo azaza kumucyura ari kumwe n’ababyeyi be.

Umukwe yahawe gasopo ngo ntazongere gukora ku mwana wa Boss
Mike Sonko ni umwe mu baherwe bari muri Kenya, avuga ko yaguriye umukwe we imodoka ya Range Rover

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi