Ruhango: Amakuru UMUSEKE ufite agaragaza ko Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Nyandwi Bernard yaba yaratorotse igihugu.
Ayo makuru avuga ko hashize ukwezi kurenga Me Nyandwi Bernard atagaragara mu Mujyi wa Ruhango.
Abatanze amakuru bakavuga ko hari za miliyoni 300Frw asaga z’abo yarangirije urubanza yakuye kuri Konti akayashyira mu mufuko we.
Bamwe mu batanze amakuru bakavuga ko bafite amakuru ko Me Nyandwi Bernard yaba yarafashe indege yerekeza mu Bubiligi cyane ko telefoni ye idacamo kuva icyo gihe.
Bavuga kandi ko Me Nyandwi Bernard hari abandi yari yasezeranyije kurangiriza imanza ngo yaba yaratse amafaranga, hanyuma imitungo batsindiye bakaba batarayihawe bitewe n’izo mbogamizi nk’uko aba baturage babivuga.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cy’Intara, Meya w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens asobanura ko nta kirego barakira kijyanye n’ibura ry’uyu muhesha w’Inkiko w’Umwuga, usibye kubyumva gutyo.
Ati: ”Nanjye hari ibyo ntangiye kumva, gusa umuryango we ntacyo uratubwira biragoye kwemeza ko yaburiwe irengero.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko kuri ubu ikirego cyamaze gutangwa, hakaba hari gukorwa iperereza ry’aho aherereye n’ibyo ashinjwa.
Ati: ”Ikirego cyaratanzwe turimo kubikurikirana, iperereza kuri iki kirego rirakomeje.”
Hassan avuga kandi ko barimo kwirinda gutangaza ibikiri mu iperereza kubera ko dosiye iri mu Bushinjacyaha.
Me Nyandwi Bernard ni na we Perezida wa IBUKA mu rwego rw’Akarere ka Karere ka Ruhango.
Usibye uyu Muhesha w’Inkiko w’Umwuga utazwi aho aherereye, mu Murenge wa Kinihira hari umubyeyi uvuga ko hari umwana w’imyaka 5 y’amavuko witwa Habagusenga Frodouard Irakoze waburiwe irengero mu ngangiriro z’uyu mwaka wa 2025, agakeka ko hari abagizi ba nabi baba baramushimuse kubera ko hari abo yumvise babyigamba.
Meya w’Akarere n’Umuvugizi wa Polisi bavuga ko RIB yatangiye kubikoraho iperereza, bakavuga ko bategereje ibizava muri iryo perereza.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.EW/Amajyepfo.
