Umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha yavuze ko atazi Munyenyezi, bataniganye muri CEFOTEC

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Beatrice Munyenyezi (Archives)

Mu rubanza rwa Munyenyezi Béatrice hagaragaye umutangabuhamya wo ku ruhande rw’Ubushinjacyaha uvuga ko atazi Béatrice Munyenyezi.

Béatrice Munyenyezi woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika, uregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside, ari kuburana ubujurire ku gihano cya burundu yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.

Mu cyumba cy’urukiko hari umutangabuhamya wasabaga ko yatanga ubuhamya mu mehezo (Abaje kumva urubanza batamureba).

Impamvu yahaga urukiko yavuze ko ari ize bwite.

Umucamanza ati “Impamvu zawe bwite ni izihe?” Umutangabuhamya ati “Ndiho ndaharanira uburenganzira bwange.”

Umucamanza ati “Nitwe ba mbere bo guharanira uburenganzira bwawe, kandi n’abatangira ubuhamya mu ruhame baba bafite uburenganzira bwabo, reka duhe impande zombi zigire icyo zibivugaho.”

Me Bruce Bikotwa umwe mu banyamategeko babiri bunganira Béatrice Munyenyezi yabwiye urukiko ko nta mpamvu umutangabuhamya atanga yumvikana, bityo yaza agatangira ubuhamya mu ruhame.

Umushinjacyaha we yavuze ko umutangabuhamya yatangira ubuhamya mu muhezo kuko avuga ko ari ubuzima bwe.

Umushinjacyaha ati “Ari kuvuga ko adashaka ko ubuzima bwe bujya hanze nk’amazina ye, aho atuye n’ibindi bityo yatangira ubuhamya mu muhezo.”

Me Bruce Bikotwa yongeye kwaka ijambo avuga ko ubushinjacyaha bwitiriye umutangabuhamya ibyo atavuze nk’ibyo by’amazina ye, aho atuye na byo atabivuze.

Me Bruce Bikotwa ati “Twe turemeranya n’urukiko, umutangabuhamya naze atangir ubuhamya mu ruhame.”

Umucamanza ati “Me Bruce Bikotwa ntitwigeze twemeza ko umutangabuhamya atangira ubuhamya mu ruhame, cyangwa ngo tubihakane.”

Me Bruce Bikotwa ati “Nyakubahwa Perezida w’inteko iburanisha nibashyiremo amajwi n’amashusho mwumve ko urukiko rutavuze ko impamvu y’umutangabuhamya itumvikana.”

Umucamanza ati “Me Bruce Bikotwa sinshaka kuburana nawe, kandi nkusubije byaba bibi komeza.”

Me Bruce Bikotwa yongeye gusaba ko umutangabuhamya yatanga ubuhamya mu ruhame, kandi ntacyo byaba bitwaye kuko hari n’abo byabayeho.

Urukiko rwiherereye rufata icyemezo ko umutangabuhamya atanga ubuhamya bwe mu ruhame.

Mu cyumba cy’urukiko hahise haza umugore, umurebeye inyuma ubyibushye maze arahirira kuvugisha ukuri kandi ko naramuka abeshye azabihanirwa n’amategeko.

Umucamanza ati “Uriya mugore (yerekana Munyenyezi) uri hagati ya bariya bagabo babiri waba umuzi?”

Umutangabuhamya ati “Oya, nta we nzi.” Umucamanza ati “Mu mwaka wa 1993 na 1994 wigaga he?” Umutangabuhamya ati “Nigaga muri CEFOTEC i Huye niga ‘Normale Primaire.”

Umucamanza ati “Ku ndangamanota (bulletin) wahaye ubushinjacyaha bigaragara ko igihembe cya mbere mwari abanyeshuri 29, mu gihembwe cya kabiri muba abanyeshuri 30 waba wibuka uwiyongereyemo?”

Umutangabuhamya ati “Oya, nta we nibuka.”

Umucamanza ati “Ongera witegereze uriya mugore uri hagati”. Umutangabuhamya ati “Ndamwitegereza ariko simuzi.”

Umucamanza ati “Kundangamanota yawe wabaye uwa Kane, nta munyeshuri mwanganyije?” Umutangabuhamya ati “Ntawe.”

Umucamanza ati “Abanyeshuri mwiganye uracyabibuka bose? Waba wibukamo izina Munyenyezi?” Umutangabuhamya ati “Oya, bose sinkibibuka, n’iryo zina ntaryo nzi.”

Umucamanza ati “Abarimu bose waba ubibuka? Umwarimu witwa Ntasoni Janvier (Yavuze ko yigishije Munyenyezi akuriwe (atwite) muri CEFOTEC) waba umuzi?”

Umutangabuhamya ati “Abarimu bose ntabo nibuka, ndetse n’uwo mwarimu simwibuka.”

Me Felecien Gashema nawe yabajije umutangabuhamya ati “Mu mwaka wa 1994 Ishuri wigagamo ryari rifite umuyobozi (Chief de Classe) w’igitsina gore, cyangwa igitsina gabo?”

Umutangabuhamya ati “Simbyibuka.”

Me Felecien Gashema yakomeje abaza umutangabuhamya ati “Wabwira urukiko amasomo y’ingenzi mwigaga muri Normale Primaire.”

Umutangabuhamya ati “Twigaga Pedagogy, Psychology, Ikinyarwanda n’Amateka.”

Me Felecien Gashema ati “Turabona amasomo y’ingenzi ku ndangamanota yawe ari menshi, ariko ntacyo tuzabibwira urukiko.”

Me Felecien Gashema yakomeje agira ati “Wabwira urukiko umwaka w’amashuri igihe watangiriraga mu 1994 na mbere yaho dore ko wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye?”

Umutangabuhamya ati “Ntabyo nibuka.”

Me Bruce Bikotwa na we ahawe umwanya yabajije umutangabuhamya ati “Turabona muri dosiye ya Béatrice Munyenyezi harimo fotokopi y’indangamanota yawe n’ikarita y’ishuri, waba ufite umwimerere wabyo?”

Umutangabuhamya ati “Mfite umwimerere w’indangamanota gusa, na fotokopi y’ikarita y’ishuri.”

Me Bruce Bikotwa ati “Wabyereka urukiko?”

Undi akora mu gashakoshi yereka urukiko indangamanota yita iy’umwimerere.

Uyu mutangabuhamya mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yari afite imyaka 23 yazanwe n’ubushinjacyaha kuko uruhande rwa Béatrice Munyenyezi ruvuga ko mu mwaka wa 1994 yigaga kuri CEFOTEC akuriwe (atwite). Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko n’iyo CEFOTEC Munyenyezi Béatrice atayizeho.

Uriya mutangabuhamya yasoje asinyira ubuhamya atanze.

Undi watanze ubuhamya arindiwe umutekano, avuga ko ibyamubayeho adashaka ko bijya hanze kandi afite abana bakuru.

Yavuze ko yabonye Béatrice Munyenyezi ahantu hatatu ariho kuri EER, kuri bariyeri yo kuri hoteli IHURIRO yari iya nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko, ndetse n’ahitwa kwa Habyarimana Pascal.

Uyu mutangabuhamya yemeje ko yabonye Munyenyezi yambaye ikoboyi, amubona yambaye amatiriningi.

Umutangabuhamya yavuze ko Munyenyezi yatangaga amabwiriza abakobwa bagasambanywa n’Interahamwe muri Kave ya hoteli IHURIRO.

Munyenyezi yabajije umutangabuhamya ati “Iyo Kave yo kuri hoteli IHURIRO wayigezemo?”

Umutangabuhamya ati “Oya, sinayigezemo.”

Me Bruce Bikotwa yabajije umutangabuhamya ati “Ko wavuze ko iyo Kave utayigezemo wabwiwe n’iki ko ihari?”

Umutangabuhamya yasubije ko bari kuri EER yayibonaga.

Me Bruce Bikotwa kandi yongeye kubaza umutangabuhamya ati “Munyenyezi Béatrice ko wumva wamubonye gatatu, wabonaga asa ate?”

Umutangabuhamya ati “Yari umugore ukiri muto w’igikara, icyo gihe uretse ko nabonye yitukuje yabaye inzobe.”

Umutangabuhamya yavuze ko yamenye izina rya Munyenyezi ari kuri bariyeri nyuma aza kumumenya neza bari muri Gacaca ko yari umugore wa Arsene Shalom Ntahobari.

Me Felecien Gashema na we yabajije umutangabuhamya ati “Ko iyo Kave ya hoteli IHURIRO wavuze ko utayigezemo wabwiwe n’iki ibyahaberaga?”

Umutangabuhamya ati “Nabyumvise muri Gacaca, gusa na mbere yaho abasambanyijwe babivugiye aho nari nahungiye kuri Purefegitura.”

Byari biteganyijwe ko humvwa abatangabuhamya bane, ariko kubera impamvu itunguranye humviswe babiri naho undi mutangabuhamya arakuze cyane ntiyabasha kugera ku rukiko, undi ararwaye.

Urukiko ndetse n’ubushinjacyaha bazabisangira aho bari.

Urubanza rurakomeza kuri uyu wa Kane humvwa abatangabuhamya batatu bashinjura.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Yisangize abandi