Umutoza w’Ingimbi z’u Rwanda U17 yasabye Abanyarwanda imbabazi

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Habimana Sosthène utoza ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 17, yasabye Abanyarwanda imbabazi kubera umusaruro nkene iyi kipe ikuye mu irushanwa rya CECAFA iri kubera muri Éthiopie.

Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2025, ni bwo urugendo rw’ingimbi z’u Rwanda zasoje urugendo rwa zo mu irushanwa rya CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 iri kubera muri Éthiopie. Ni nyuma yo gutsindwa na Sudani y’Epfo ibitego 2-1 mu mukino usoza uw’amatsinda.

Nyuma yo gusoza irushanwa nta mukino n’umwe atsinze, umutoza mukuru w’izi ngimbi z’u Rwanda, Habimana Sosthène, yaciye bugufi yemera ko ibyo Abanyarwanda bari babitezeho atari byo babahaye, ndetse abisabira imbabazi.

Ati “Abanyarwanda ntabwo bishimye. Na twe ntitwishimye. Ntekereza ko ari twe tubabaye cyane mbere y’uko bo bababara. Turasaba imbabazi kuko umusaruro twashakaga tutawubonye. Ntekereza ko amasomo twize ari menshi kandi ari ingirakamaro mu gihe kizaza.”

Uyu mutoza komeza avuga ko nyuma y’uyu musaruro nkene, hari byinshi bigiye muri iri rushanwa kandi bizeye ko bizabafasha mu yandi marushanwa ari imbere.

Ati “Twashakaga amanota atatu kuri buri mukino ariko nta bwo twayabonye. Ariko navuga ko wenda icyo twungutsemo ari ubunararibonye abasore bakuyemo kuko hari hashize igihe tutitabira amarushanwa mpuzamahanga nk’aya. Ni byiza kuri bo, ni byiza ku Gihugu. Tubonye intege nkeya zacu, ubwo tugomba gusubira mu rugo tukabikoraho.”

Izi ngimbi z’u Rwanda zivuye muri CECAFA zitsinzwe ibitego icyenda, zinjiza bibiri gusa. Ibi bisobanuye ko zicyuye umwenda w’ibitego birindwi ndetse n’umwanya wa nyuma. Mbere ya Sudani y’Epfo, Amavubi U17 yatsinzwe na Éthiopie 2-0, Kenya 2-1, ndetse na Somalia 3-0.

Biteganyijwe ko nta gihindutse itsinda ry’abakinnyi n’abandi bari bajyanye n’izi ngimbi, bagera mu Rwanda uyu munsi saa Kumi n’Imwe z’amanywa.

Habimana Sosthène utoza ingimbi z’u Rwanda zitarengeje imyaka 17, yasabye Abanyarwanda imbabazi
Amavubi U17 avuye muri CECAFA nta nota na rimwe afite
Sudani y’Epfo ni yo yatsinze izi ngimbi umukino usoza urugendo rwa zo muri CECAFA

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi