Mu rubanza rwa Béatrice Munyenyezi rwakomeje kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Ugushyingo, 2025 havuga abatangabuhamya bo ku ruhande rushinja, mu bavuze harimo uwabaye umusirikare mu ngabo za leta ya Habyarimana wavuze ko Béatrice Munyenyezi yari ayoboye bariyeri, kuko ngo na we abasivile bamubazaga ibyangombwa.
Munyenyezi yahatiwe igihano cyo gufungwa Burundu n’urukiko Rwisumbuye rwa Huye, ubu araburana ubujurire mu Rukiko Rukuru urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi.
Mu bumviswe harimo abatangabuhamya babiri batarindiwe umutekano (ari ababuranyi, abacamanza ndetse n’abari baje gukurikirana urubanza babareba).
Habanje gutanga ubuhamya umusaza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wari ufite imyaka 32. Uyu musaza avuga ko muri kiriya gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yari umusirikare.
Yagize ati “Nafataga igare nambaye imyenda ya gisirikare, mfite n’imbunda byibura buri cyumweru nanyuraga kuri bariyeri yari kuri hoteli IHURIRO, bakundaga kwita kuri ‘Sens Unique’ nkabonaho Béatrice Munyenyezi.”
Uyu musaza yemera ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 atahigwaga (yari Umuhutu), yavuze ko nta muntu yabonye yicirwa kuri bariyeri kuko yahanyuraga atambuka.
Yagize ati “Nabonaga Munyenyezi Béatrice kuri bariyeri yaka ibyangombwa kuko nanjye yarabinyatse, maze yabona ibyangombwa byawe handitseho ko uri umuhutu ugakomeza yasanga handitseho ko uri umututsi ukicazwa hafi aho.”
Uyu musaza yemeza ko azi Béatrice Munyenyezi aho avuga ko yamumenye abibwiwe n’abasirikare bagenzi be.
Yavuze ko yabonaga Béatrice Munyenyezi kuri bariyeri yambaye ishati ya gisirikare bita ‘Simoko’, akongera kumubona yambaye ishati yo mu ishyaka rya MRND.
Yagize ati “Kuri bariyeri nahabonaga imbunda yo mu bwoko bwa ‘Kalashnikov’ ariko si Béatrice Munyenyezi wari uyifite.”
Uriya mutangabuhamya yemeje ko nta nzangano cyangwa urwango afitanye na Béatrice Munyenyezi, anarahirira kuvugisha ukuri ko naramuka abeshye azabihanirwa n’amategeko, maze mu buhamya bwe yemeza ko yabonaga Béatrice Munyenyezi ari umuyobozi w’iyo bariyeri.
Umucamanza ati “Ko wahanyuraga ugenda se wabwiwe n’iki ko ari umuyobozi?” Umutangabuhamya na we ati “Nigeze kunyura kuri bariyeri mpagarikwa n’insoresore zinsaba ibyangombwa maze Béatrice aje ziraceceka.”
Umwe mu banyamategeko bunganira Béatrice Munyenyezi ari we Me Bruce Bikotwa na we ati “Ko uvuga ko wari umusirikare, kuri iyo bariyeri Munyenyezi Béatrice uvuga ko yariho hariho abasirikare?”
Umutangabuhamya na we ati “Oya, hariho abasivile.”
Me Bruce Bikotwa akomeza agira ati “Ko wavuze ko wanyuraga kuri bariyeri ufite imbunda unambaye gisirikare, umusivile yahagarika umusirikare wambaye imyenda ya gisirikare anafite imbunda?”
Umutangabuhamya ati “Yego, birashoboka, narahagarikwaga mbazwa ibyangombwa byanjye.”
Munyenyezi Béatrice uregwa na we yabajije ati “Uretse kuri bariyeri wavuze twahuriye, hari ahandi twahuriye?” Umutangabuhamya na we ati “Yego, twahuriye mu mujyi wa Boston naje gutanga ubuhamya.”
Béatrice Munyenyezi yongera gufata ijambo ati “Ubwo buhamya bwari ubwande watangaga?” Umutangabuhamya ati “Ni ubuhamya bwawe nari naje gutanga.”
Uhagarariye ubushinjacyaha na we yabajije umutangabuhamya ati “Wavuze ko wabonaga Béatrice Munyenyezi kuri bariyeri iri ahazwi nko kuri ‘Sens unique’, waba uzi impamvu hitwaga kuri ‘Sense unique’?”
Umutangabuhamya ati “Imodoka zarahunyuranwagamo.”
Undi mutangabuhamya wumviswe none nawe yatanze ubuhamya nta mutekano arindiwe. Uyu mugabo w’imyaka 35 mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yari afite imyaka 14.
Yavuze ko mu mwaka 1994 yari aturanye no kuri hoteli IHURIRO y’uwahoze ari Minisitiri w’iterambere ry’umuryango akanaba nyirabukwe wa Béatrice Munyenyezi ari we Pauline Nyiramasuhuko.
Uyu wari umwana mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yavugaga ko azi Béatrice Munyenyezi yemeje ko yamubonye mu bikorwa by’ubwicanyi, gutegaka interahamwe ngo zisambanye abakobwa, mu bitero by’ubwicanyi n’ibindi.
Uriya wari umwana mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yabwiye urukiko ko yahigwaga (yari Umututsi).
Yagize ati “Twari tuziranye n’interahamwe zivuga ngo ‘kariya tuzakica igihe dushakiye’ birangira ndokotse.”
Uriya mutangabuhamya yemeje ko yabonye Béatrice Munyenyezi kuri bariyeri nta mbunda afite, cyakora ngo yari afite impiri ndetse we (Munyenyezi Béatrice) n’umugabo we Arsene Shalom Ntahobari bari abayobozi b’iyo bariyeri.
Umucamanza ati “Dukurikije imyaka wari ufite 14 ndetse ukaba wavuze ko wahigwaga ibyo bintu byose wari ubisobanukiwe?”
Umutangabuhamya ati “Yego, nari mbisobanukiwe.” Umucamanza ati “Aho ntiwaba uri kuvuga ibyo wumvise nyuma?”
Umutangabuhamya ati “Oya, ndavuga ibyo nabonye.”
Undi mutangabuhamya yatanze ubuhamya arindiwe umutekano (Abaje gukurikirana urubanza batamureba, ndetse ijwi rye ryahinduwe).
Yavuze ko adashaka ko abaturanyi, abana batamenya ibyamubayeho.
Uriya mutangabuhamya yavuze ko yabonye Béatrice Munyenyezi kuri bariyeri yaka ibyangombwa aho n’umutangabuhamya ubwe yabimwatse.
Yagize ati “Munyenyezi yanyatse ibyangombwa mubwira ko ntabifite.”
Umutangabuhamya yemeje ko yabonye Béatrice Munyenyezi ari kumwe n’interahamwe bashukisha abana imigati bakabajyana kubica.
Yagize ati “Munyenyezi Béatrice yakundaga kuvuga ko Abatutsi ari bo ndaya bayogoje umujyi wa Butare, ariko ubu akabo kashobotse nta ndaya izongera kurangwa mu mujyi.”
Umutangabuhamya yavuze ko Munyenyezi, abasirakare, abasivile babapakiye mu mudoka babajyana ahitwa i Nyaruhengeri maze Interahamwe zaho zihagarika imodoka zivuga ngo ‘imyanda i Nyaruhengeri yabaye myinshi barebe aho bayijyana’ maze bahita basubizwa kuri Perefegitura bari baturutse.
Yagize ati “Munyenyezi yahamagaraga “Abatwa” (ubu bavuga Abo icyiciro cy’amateka kigaragaza ko basigaye inyuma) akababwira ngo mwakire abo bakobwa mujye kureba ko ibitsina byabo bimeze nk’iby’Abahutu.”
Me Felicien Gashema umwe mu banyamategeko babiri bunganira Béatrice Munyenyezi na we ati “Wavuze ko wabonye Béatrice Munyenyezi kuri bariyeri yo kuri ‘sens unique’ yari afite iki? Yabaga yambaye iki?”
Umutangabuhamya ati “Hari ubwo yazaga afite umukongoti (inkoni), hakaba ubwo yabaga yambaye ishati ya gisirikare ahandi yambaye imyenda ya sivile.”
Uyu mutangabuhamya yavuze ko atibuka itariki n’ukwezi yabonyeho Béatrice Munyenyezi bwa mbere, gusa yibuka ko yamubonye ubwo bahungaga mu mwaka w’1994 kandi yamenye izina rye yumvise Interahamwe zivuga ngo ‘dore Munyenyezi’.
Umwe mu Bashinjacyaha babiri bashinja Béatrice Munyenyezi akanaba mushya muri uru rubanza, ati “Mu ibazwa ryawe (Mu bugenzacyaha) wavuze ko uzi Béatrice Munyenyezi, ndetse na bimwe mu bimuranga (Me Bruce Bikotwa ahita amuca mu ijambo”
Me Bruce Bikotwa azamuye ikiganza hejuru ndetse ari nako aca mu ijambo ubushinjacyaha ati “Objection Monsieur le President.”
Umucamanza ati “Me Bruce Bikotwa ugize objection utaranumva ikibazo?” Me Bruce Bikotwa ati “Tumaze kumenyana Nyakubahwa Perezida.”
Umucamanza ati “Umushinjacyaha usome ikibazo, unasome igisubizo noneho ubaze ikibazo, Me Bruce Bikotwa siko bisanzwe bikorwa?”
Me Bruce Bikotwa araseka gacye maze azunguza umutwe.
Umushinjacyaha ati “Umutangabuhamya, ubazwa mu bugenzacyaha wavuze ko hari umudamu w’inzobe wari kuri bariyeri ufite ibishishi, ikibazo mfite ‘umudamu wabonye uri imbere y’urukiko ni we wavugaga?'”
Umutangabuhamya ati “Yego, ni we!”
Umucamanza ati “Umutangabuhamya kuki utabitubwiye mbere?” Umutangabuhamya ati “Ni uko mutari mwabimbajije.”
Umushinjacyaha ati “Ibyo mubitwandikire Nyakubahwa Perezida twafashaga urukiko kuko hari umudamu w’inzobe ufite ibishishi na Madam Béatrice twagira ngo bisobanuke neza.”
Umucamanza ati “Ibintu byose bibera hano birandikwa, ndetse tukabigira mu majwi n’amashusho.”
Niba nta gihindutse urubanza ruzakomeza kumvwa abatangabuhamya bo ku ruhande rushinja.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW
