Umuryango w’Abibumbye watoye ushyigikira icyifuzo cya Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika cyo kuzana ingabo z’amahanga mu Ntara ya Gaza muri Palestine zikaba ari zo zizaba zishinzwe umutekano.
Iyi ni imwe mu ngingo 20 zigize umushinga w’amahoro wa Perezida Donald Trump yakoze agamije gushakira amahoro intara ya Gaza muri Palestine, aho Isreal n’abarwanyi ba Hamas bamaze imyaka myinshi bahahanganira harimo n’intambara irambye yatangiye mu Kwakira 2023.
Akana k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kateranye ku wa Mbere, tariki ya 17 Ukwakira 2025, katoye gashyigikira ko mu Ntara ya Gaza muri Palestine hakwiriye kuzanwa ingabo z’amahanga zizaba zifite inshingano zo gucunga umutekano ni kugarura ituze (International Stabilisation Force (ISF).
Ibihugu byinshi byiganjemo iby’Abarabu nibyo bizatanga ingabo.
Izi ngabo zizanatoza Polisi y’Abanya-Palestine, izasigirwa inshingano zo gucunga umutekano muri Gaza mu gihe izo ngabo zaba zihavuye.
Uyu mwanzuro washyigikiwe n’ibihugu 13, u Burusiya n’u Bushinwa birifata.
Stéphane Dujarric uvugira Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko iyi ari intambwe itewe mu gushyigikira ihagarikwa ry’intambara.
Umutwe wa Hamas wahise usohora itangazo uvuga ko ibyo bihabanye n’ibyifuzo by’Abanya-Palesine.
Uyu mutwe wanditse kuri Telegram ko ‘Utemera izanwa ry’Ingabo z’amahanga muri Gaza, ibyo abaturage banze.’
Akana k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kemeye kandi ishyirwaho ry’ikiswe ‘Akanama k’Amahoro, kazaba gashinzwe kugenzura ibibera muri Gaza birimo isanwa ry’uyu Mujyi wasenywe ku kigero cya 90% n’uko inkunga izajya itangwa.
Aka kanama kazaba kayobowe na Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida Donald Trump yanditse kuri Truth Social ko, ‘Akanama k’Umutekano katoye umwanzuro w’amateka.
Ati ” Uyu uzaba umwe mu mwanzuro ukomeye mu mateka y’Umuryango w’Abibumbye.”
Mu Kwakira 2025, Israel n’umutwe wa Hamas basinye amasezerano y’amahoro agamije guhagarika intambara yari imaze imyaka ibiri ibica bigacika muri Gaza, igahitana abarenga ibihumbi 69.
Iyi yari mu bikorwa bya gisirikare, Israel yatangije mu kwihorera no gutanga isomo kuri Hamas yari yagabye igitero imbere muri Israel kigahitana abanatu 1200 abandi bagashimutwa.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
