Urubanza rwa Musonera washakaga kuba Umudepite ntirwasomwe

Yanditswe na Elisée MUHIZI
MUSONERA Germain araburana ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi

Muhanga: Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba rwasubitse Isomwa ry’urubanza ryari riteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Ugushyingo, 2025.

Isomwa ry’uru rubanzwa rwa Musonera Germain wasabiwe gufungwa burundu kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryari riteganyijwe kuba saa munani z’amanywa (14h00).

UMUSEKE wageze ku biro by’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba, no mu cyumba kiberamo iburanisha, dutegereza  ko isomwa riba turaheba.

Cyakora twaje kumenya amakuru ko Perezida w’Urukiko arwaye ari na yo mpamvu yatumye isomwa ry’Urubanza risubikwa.

Urukiko rwavuze ko Isomwa ry’urubanza ryimuriwe ku wa Kane w’icyumweru gitaha taliki 13 Ugushyingo, 2025.

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye bwa Muhanga, ubwo urubanzwa ruheruka kuburanwa bwasobanuye ko Musonera Germain yayoboraga urubyiruko muri Komini Nyabikenke, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko yari umwe mu bategetsi bavugaga rikumvikana icyo gihe.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko, usibye uwo mwanya yari afite, yari anafite akabari Interahamwe zanyweragamo zivuye kwica Abatutsi, ndetse akaba yaratunze imbunda ebyiri.

Musonera Germain ahakana ibyaha byose ashinjwa, avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari i Nyabikenke, kuko icyo gihe yari yarasubiye kwiga.

Uretse gusabirwa gufungwa burundu, IBUKA inasaba indishyi z’akababaro za miliyoni 500Frw.

Uyu mugabo yakoze mu nzego zitandukanye muri Leta y’ubu, harimo no mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, aho yavuye ashaka kwiyamamariza kuba Umudepite uhagarariye Umuryango RPF-Inkotanyi, muri iyi manda nibwo yaje gufatwa arafungwa.

Musonera washatse kuba Umudepite yasabiwe gufungwa burundu

MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW i Muhanga

Yisangize abandi