Abaturage bagera ku 3,000 batuye hafi y’ahubakwa urugomero rw’amashayarazi rwa Nyabarongo II rugeze ku kigero cya 57% rwubakwa biteganyijwe ko bazimurirwa ahandi, mu rwego rwo kubona ubutaka buhagije bwo kubakamo ibikorwa bijyanye n’uwo mushinga, birimo n’ikiyaga kizaba ari icya kane mu bunini mu gihugu.
Urugomero rwa Nyabarongo II, ruri kubakwa hagati y’uturere twa Kamonyi, Gakenke na Rulindo aho ruzatangira gutanga amashanyarazi mu mpera za 2027 rutwaye miliyoni zirenga 214$, rukaba rushamikiyeho n’indi mishinga izagera mu Turere twa, Ngororero, Nyabihu na Muhanga.
Ku wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyimngho, 2025, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yasuye ahari kubakwa urwo rugomero.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Jimmy Gasore, yavuze ko urwo rugomero ari umwe mu mishinga minini Igihugu gihanze amaso ahanini bitewe n’uburyo ushamikiyeho ibindi bikorwa byinshi by’iterambere.
Ati “Intego ya mbere ni ugutanga amashanyarazi ariko amazi y’urwo rugomero azavamo ikiyaga kinini cyane kizakorwamo ibikorerwa mu bindi biyaga. Kizadufasha kuhira, gutanga amazi yo gukoresha mu ngo ndetse turi no kureba uburyo tuzashyiraho imirasire y’izuba ariko izaba ireremba hejuru y’amazi.”
Avuga ko “Uko igihugu gikomeza gutera imbere, ni ko imbaraga z’amashanyarazi zikenerwa ziyongera. Urugomero rw’amashanyarazi ruzadufasha guhaza iyi mibare.”
Bitewe n’uko uyu mushinga uzakorerwa kuri hegitari 6000, abaturage 3000 bazimurirwa ahandi hateguwe na Guverinoma hazaba hari ibikorwa byose kandi bizakorwa mu byiciro.
Mu kwezi kwa Nzeri, Ikigo cy’Igihugu gisinzwe Ingufu (REG) cyatangaje ko leta yashyizeho amafaranga agera kuri miliyari 70Frw yo guha indishyi ba nyir’imitungo izagerwaho n’ingaruka z’iyubakwa ry’urugomero.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL) cyagaragaje ko imirimo yose yo kubaka urwo rugomero ruzatanga megawatt 43.5 igeze kuri 57% ndetse rumaze gutwara miliyoni 93$ angana na 43,7% bya miliyoni 214$ ziteganyirijwe kurwubaka rukuzura.
Mu bimaze gukorwa harimo ukubaka aho imashini zabugenewe zikaragira amazi zikayabyaza amashanyarazi (powerhouse) hageze kuri 54.5% n’ahazaba hari urukuta ruzagomera amazi hageze kuri 41,0%.
Hari kandi igice gikurura amashanyarazi kiyageza aho ahurizwa n’andi yo ku muyoboro mugari kigeze kuri 6,4% n’umuyoboro uzajya ucamo amazi y’urugomero mu gihe yabaye menshi ugeze kuri 32,6% wubakwa.
Uretse gutuganya amashanyarazi, uyu mushinga urimo n’igice cyo kubaka ikiyaga kizaturuka hagati y’uturere twa Kamonyi na Gakenke gikomereze i Muhanga, Ngororero kigarukire mu mirenge ya Shyira na Vunga muri Nyabihu.
Ni ikiyaga kizaba icya kane mu bunini mu Gihugu, ku buso bw’ibilometero 67 uvuye aho hari kubakwa urugomero kugeza i Nyabihu, ubuhagarike bwa metero 59 uvuye hasi na meterokibe miliyoni 803 z’amazi.
Aha hakazamo n’imishinga yo kuhira imyaka n’ubwikorezi bwo mu kirere.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
