Zohran Mamdani w’imyaka 34 wavukiye i Kampala muri Uganda yanditse amateka yo gutorerwa kuba Meya w’Umujyi wa New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Yanditse n’amateka yo kuba ufite imyemerere y’Idini ya Isilamu ndetse akaba n’umuto kurusha abandi bose bayoboye uwo mujyi kuva mu 1892.
Mamdani yiyamamarije kuyobora uyu Mujyi adahabwa amahirwe menshi ahanini bitewe n’uko nta zina rikomeye yari afite muri politike ya Amerika, none akaba yatsinze Andrew Cuomo wari usanzwe ari Meya w’Umujyi wa New York ndetse na Curtis Sliwa wari umukandinda w’Abarepubulikani.
Mu kwiyamamaza kwe, Mamdani yasezeranyaga gushyiraho ingamba zizatuma amafaranga y’ubukode adakomeza kuzamuka.
Yakoze ibiganiro byakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho yaganiraga n’abirabura ndetse n’abandi bo mu byiciro byo hasi agamije kubiyegereza.
Zohran Mamdani yavukiye i Kampala muri Uganda ku Munya-Uganda, Mahmood Mamdani, n’umukinnyi wa filimi Mira Nair ikomoka mu Buhinde.
Mu biganiro yagiye akora yagiye avuga ko kuba yaravukiye ku babyeyi bakomoka muri Afurika na Asia byatumye agira ibitekerezo bitandukanye bigamije gufasha abimukira ndetse n’abanyantege nke.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Papa we yanditse igitabo ku Rwanda, when victims become killers. Ni umushakashatsi wo mu rwego rwo hejuru.