Nyuma yo kwirukana uwari umutoza wa yo, Colum Shaun Selby mu mwaka ushize w’imikino 2024/2025, Vision FC yategetswe kumwishyura arenga gato miliyoni 32 Frw kubera kumwirukana binyunyuranyije n’amategeko.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Ugushyingo 2024, ikipe ya Vision FC ni bwo yahaye akazi umutoza, Mbarushimana Abdou wari uje gusimbura umwongereza, Colum Shaun Selby wari wamaze kwirukanwa kubera umusaruro nkene.
N’ubwo uyu mwongereza yagiye akaryumaho, yafashe icyemezo cyo kurega iyi kipe mu nzego zibishinzwe mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.
Nyuma y’uko impande zombi ziburanye, uyu mutoza yatsinze Vision FC ndetse amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko iyi kipe igomba kumwishyura agera kuri miliyoni 32 Frw.
Mu mwaka ushize w’imikino mbere y’uko isubira mu cyiciro cya Kabiri, Vision FC yatojwe n’abatoza batanu. Aba barimo Colum Shaun Selby wari wayitangiranye shampiyona k’umutoza mukuru, Banamwana Camarade wafashe izi nshingano igihe gito, Mbarushimana Abdou, Lomami Marcel na Muvunyi Félix waje kuyigarukamo mbere y’uko shampiyona irangira.



UMUSEKE.RW
