Volleyball: APR VC yatsinze ‘Derby’ y’Umutekano – AMAFOTO

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Mu mukino w’ishyiraniro witabiriwe ku bwinshi wa shampiyona y’abagabo ya Volleyball, APR VC yatsinze Police VC amaseti 3-1.

Umwe mu mikino ya shampiyona uba uhanzwe amaso na benshi mu bakunzi b’umukino wa Volleyball, ni uhuza APR VC na Police VC zombi zihurira ku kuba zikomoka ku nzego zishinzwe Umutekano w’Igihugu.

Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Ugushyingo 2025, buri mukunzi w’uyu mukino yari ari muri Petit Stade ategereje kureba aho ibiro bivuza ubuhuha, cyane ko aya makipe yombi yiyubatse mbere y’itangira rya shampiyona y’uyu mwaka.

Saa Mbiri z’Ijoro, ni bwo abayoboye uyu mukino bari bawutangije maze APR VC itsinda iseti ya mbere ku manota 25-20. Ikipe y’Ingabo kandi yanahise yegukana iseti ya Kabiri ku manota 37-35.

Ikipe y’Abashinzwe Umutekano yagarutse mu iseti ya Gatatu yijajara ndetse iyitsimnda ku manota 25-23 ariko irongera itakaza iseti ya Kane ku manota 25-18 maze itakaza umukino gutyo.

Ni umukino wari witabiriwe ku bwinshi, cyane ko umukino wa Volleyball mu Rwanda, wongeye gufata intebe wahoranye yo kwigarurira imitima ya benshi bakunda imikino mu Rwanda.

Undi mukino wabaye mu Bagabo, REG VC yatsinze KVC VC amaseti 3-2 mu gihe mu Cyiciro cy’Abagore, Kepler VC yatsinze RRA VC amaseti 3-2.

Umukino uhuza APR VC na Police VC uba uri ku rwego rwo hejuru
Ibiro na za block biba bivuza ubuhuha
APR VC yagize ijoro ryiza
Muri Petit Stade ni ahantu heza ho gusohokera ku wa Gatanu
Abakinira APR WBBC baba baje gushyigikira basaza ba bo bakina Volleyball
Ntibajya babura kuri Petit Stade iyo APR VC/APR WVC yakinnye
Abayobozi batandukanye baba baje kwihera ijisho
Abashoramari batandukanye ntibajya babura muri uyu mukino
Abayobozi ba FRVB ntibajya babura kuri Stade
Perezida wa FRVB, Ngarambe Rafael
Petit Stade yari yuzuye nk’ibisanzwe
Ibiro byavuzaga ubuhuha muri Petit Stade
Kepler WVC yabonye intsinzi
No mu Cyiciro cy’Abagore ni umukino umaze kugaruka
Ababa baje kureba iyi mikino, bararyoherwa
Madison na bagenzi be batanze byose ariko ntiwari umunsi wa bo
Minisitiri wa Siporo ntajya abura ku mikino ya Volleyball
RRA yatsinzwe na Kepler WVC
Bamwe mu bayobozi mu nzego z’Umutekano, bari baje kwihera ijisho umukino uri mu ikomeye muri iyi shampiyona
Igisobanuro cy’intsinzi
Abakinnyi ba APR VC bahise bajya gushimira abafana
Intsinzi iryoha!
Ibyishimo byo gutsinda ikipe nini

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi