Volleyball: APR VC yeretse Gisagara VC Umujyi – AMAFOTO

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Mu mukino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona y’umukino wa Volleyball mu Bagabo, ikipe ya APR VC yatsinze Gisagara VC amaseti 3-0 mu mukino witabiriwe n’abakunzi ba Volleyball benshi.

Ku wa Gatanu, tariki ya 14 Ugushyingo 2025, muri Petit Stade i Remera, habereye imikino y’umunsi wa Kane mu Bagore n’uwa Gatanu mu Bagabo muri shampiyona ya Volleyball.

Umwe mu mikino yari ihanzwe amaso na benshi b’uyu mukino, ni uwahuje Abanya-Gisagara n’ikipe y’Ingabo mu cyiciro cy’Abagabo. Abo mu Majyepfo nta bwo bagize ijoro ryiza kuko batsinzwe amaseti 3-0 [25-23, 25-17, 25-19].

Ni witabiriwe n’abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB n’abandi. Yari inshuro ya mbere mu myaka ishize, Petit Stade yuzuye bitari ku mukino usanzwe uhuza amakipe y’Umutekano [Police VC na APR VC]. Undi mukino wabaye mu Bagabo, ni uwo REG VC yatsinzemo RP-Ngoma amaseti 3-0 (25-14, 25-12, 27-25).

Mu cyiciro cy’abagore, hakinwe umukino umwe ariko wabaye mu mikino yaryoheye abari muri Petit Stade, ni uwahuje Police WVC na Kepler WVC. Abashinzwe Umutekano batangiye batungurwa ku iseti ya mbere batsindwa amanota 32-30 ariko bagaruka batsinda iya Kabiri kuri 25-17.

Iseti ya Gatatu yahise yongera gutsindwa n’ab’i Kinyinya ku manota 25-19, iya Kane yisubizwa n’aba Kacyiru ku manota 25-15. Hahise hakinwa iseti ya kamarampaka yaje kurangira Abashinzwe Umutekano bayitsinze kuri 15-12 maze umukino urangira Police WVC itsinze Kepler WVC amaseti 3-2.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Ugushyingo 2025, shampiyona irakomeza. Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya APR VC iragaruka mu kibuga ikina na Kirehe VC Saa Munani z’amanywa, Gisagara VC yo iraza gukina na KVC Saa Kumi z’amanywa mu gihe Kepler VC iza kuba icakirana na East Africa University Rwanda Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Mu Cyiciro cy’abagore, hateganyijwe imikino ibiri. APR WVC iraza gukina na Ruhango WVC Saa yine z’amanywa mu gihe RRA WVC iza kuba ikina na East Africa University Rwanda Saa sita z’amanywa.

Umukino wa APR VC na Gisagara VC wongeye kwerekana urwego rwa Volleyball y’u Rwanda
Gisagara VC ntacyo yasize inyuma ariko ryari ijoro ribi kuri yo
APR VC yakomeje kuba nziza kuva umukino utangiye kugeza urangiye
Ni umukino wayobowe n’umusifuzi mpuzamahanga, Alphonse
APR VC yeretse Gisagara VC Umujyi
Gisagara VC ntizibagirwa ijoro rya tariki ya 14 Ugushyingo 2025
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yari mu barebye umukino wahuje APR VC na Gisagara VC
Nyuma yo kugarika GVC, abakinnyi b’ikipe y’Ingabo bari mu byishimo
Ibyishimo ku bafana ba APR VC byari byinshi
Abavanga imiziki baba basusurutsa abaje muri Petit Stade
Volleyball yagarutse ku ntebe yahozeho
Umukino wahuje Police WVC na Kepler WVC, wongeye kugaragaza ko mu Bagore uyu mukino wagarutse
REG VC yatsinze RP-Ngoma amaseti 3-0
RP-Ngoma yatsindiwe i Kigali
REG VC yagoye cyane RP-Ngoma
Igisobanuro cy’ibyishimo
Police WVC yatsinze umukino wari ukomeye
Kepler WVC yatakaje umukino w’umunsi wa Kane
Volleyball ni urukundo

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi