Women Foundation Ministries mu mujishi wo guhangana n’imirire mibi mu bana

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Abana bahabwa ifunguro ryiza

Mu rwego rwo kuzamura imirire myiza y’abana mu Murenge wa Kinyinya w’Akarere ka Gasabo, Umuryango Women Foundation Ministries, ukomeje gushyira imbaraga mu rugo mbonezamikurire washinze, aho abarenga 1,000 bamaze kuva mu mirire mibi itera igwingira.

Ibi byatangajwe ubwo Women Foundation Ministries/Noble Family Church yatangizaga ku nshuro ya 19 Umunsi wo Gushima Imana, “Thanksgiving in Action 2025”.

Apôtre Alice Mignonne Kabera, Umuyobozi wa Women Foundation Ministries, yavuze ko uru rugo, rwiswe “Feed my Sheeps Center”, rwafashije abana barenga 1,000 kuva mu mutuku, ubu bakaba bitegura kwakira abandi barenga 150.

Ati: “Abo barenze 1,000 barakize, rero ku wa mbere tuzakira abandi barenze 150. Tubakira buri gihe, ntabwo tujya tubura abana; baba hano kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu.”

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira uru rugo rwita ku bana b’abatishoboye, rukoresha miliyoni 100 Frw buri mwaka, rwahawe miliyoni 30 Frw yakusanyijwe ku bufatanye n’abakirisitu babarizwa muri Noble Family Church.

Apôtre Mignonne Kabera yavuze ko bashaka ko ikibazo cy’imirire mibi mu bana b’u Rwanda kiba amateka, ahubwo bakajya batanga umusanzu mu gufasha ibindi bihugu.

Yagize ati: “Ntabwo ari ukuvuga ngo uyu munsi bawuvuyemo bawugarukamo, ahubwo gahunda ni uko twese dushyize hamwe twakora ibishoboka byose kugira ngo ba nyina b’abana nabo bajye babigiramo uruhare.”

Yavuze ko batita ku bana barererwa muri “Feed my Sheeps Center” gusa, ahubwo na ba nyina bubakirwa ubushobozi mu buryo bw’amikoro, ndetse bakigishwa no gutegura indyo nziza mu ngo zabo.

Apôtre Mignonne Kabera yavuze ko bifuza ko babaho ubuzima bwuzuye, bw’umwuka ndetse n’ubw’umubiri, nk’uko bikwiriye.

Ati: “Muzi ko gahunda y’u Rwanda ari umuturage ku isonga, kandi na Kristo umuturage yari ku isonga kugira ngo agire imibereho myiza, abeho neza.”

Abana bahabwa indryo yuzuye ibafasha kuva mu mirire mibi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Charles, yavuze ko abana bazanwa muri iri rerero bari ku rwego rwo kujya mu bitaro, ariko bakitabwaho bakagaruka mu buzima butoshye.

Ati: “Apôtre abanza kuvura umuryango, akavura nyina w’umwana, akabanza akamusengera […] Iyo rero amaze kuvura umubyeyi, kuvura umwana birihuta.”

Binyuze muri gahunda ya Thanksgiving in Action, abagore 784 bahuguwe ku bushobozi bwo gukora ubucuruzi, ndetse bafashijwe no gushinga amatsinda yo kwizigamira.

Imiryango irenga 400 yahawe ubujyanama ku mibanire myiza, irenga 50 yari ku rugero rwo gusenyuka ifashwa kongera kubana mu mahoro, naho 327 yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza.

Umwe mu bagize amahirwe muri iyi gahunda ni Sophie Nizeyimana, umubyeyi w’abana batanu, aho umuryango we wahawe inzu irimo ibikoresho byose mu Murenge wa Nyamata ifite agaciro ka miliyoni 45 Frw.

Yavuze ko yari abaye mu bukene bukabije ku buryo, kubera inzara no guhora asohorwa mu nzu, byageze aho we n’umugabo bashaka gutandukana, ariko Imana ibinyujije muri Apôtre Mignonne Kabera iramuteturura.

Yagize ati: “Iyo nzu rero naragiye nsangamo ibintu byose, nsangamo intebe, ibitanda, umuntu wari ugiye gutaha iwacu ku Gikongoro, ubu Imana yangiriye neza, namwe murabibona ko nkeye, Yesu abahe umugisha.”

Kuri uyu munsi kandi Apôtre Mignonne Kabera yagaragaje ko itorero ryaguriye inzu umwe mu bakirisitu utari ufite aho kuba.

Ni mu gihe kandi imiryango igera kuri 200 yahawe ibiribwa birimo umuceri, akawunga, ibishyimbo, amavuta yo guteka n’ibitenge.

Apôtre Mignonne Kabera avuga ko bashaka ko nta mwana w’u Rwanda ugira imirire mibi
Abana bahabwa ifunguro ryiza
Uru rugo mbonezamikurire rwashyikirijwe Miliyoni 30 Frw zo gukomeza kurufasha
Ababyeyi bashimira Women Foundation Ministries idahwema kubafasha
Kuri Thanksgiving, uyu mubyeyi yashyikirijwe urufunguzo rw’inzu yaguriwe i Gasanze mu Mujyi wa Kigali
Nzeyimana wahawe inzu ya Miliyoni 45 i Nyamata, ubu aratekanye kandi arakataje mu gusenga no kwiteza imbere
Imiryango itishoboye yahawe ibiribwa kugira ngo roho nzima ikomeze gutura mu mubiri muzima
Abagore bahawe ibitenge kugira ngo barusheho gusa neza
Ababyeyi bigishwa imyuga kugira ngo biteze imbere n’igihugu muri rusange
Akanyamuneza ni kose ku babyeyi bigishwa imyuga na Women Foundation Ministries
Amashimwe ni yose

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *