UVIRA – Inama y’umutekano yateranye yiga ku mutekano muri Kivu y’Amajyepfo, yize ku buryo bwo kurinda umujyi ngo udafatwa na AFC/M23.
Aha muri Uvira niho uwahoze ari Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Purusi yimuriye ibiro amaze guhunga Bukavu muri Gashyantare, 2025 asumbirijwe n’inyeshyamba za AFC/M23.
Nyuma y’inama y’umutekano yabereye Uvira, Jean-Jacques Purusi yavuze ko inzego z’umutekano, Wazalendo bahawe ibikenewe byose kugira ngo barinde abaturage.
Yavuze ko Uvira itazafatwa na AFC/M23, Ati “Uvira ntizafatwa, ndabibahamirije.”
Uvira yarindirwaga mu bilometero magana, ubu irarindirwa mu mfuruka zayo, nyuma yaho AFC/M23 ifashe imisozi myinshi iyikikije.
Abazi iby’igisirikare bemeza ko Uvira kuyifata bitatwara igihe kuko inyeshyamba za AFC/M23 zibarizwa mu misozi ikikije uyu mujyi wonyine ingabo za Leta ya Congo zisigaranye ku rubibi rw’u Burundi na Congo.
UMUSEKE.RW
