Abacukura amabuye y’agaciro barenga ibihumbi bibiri, bahawe impamyabushobozi z’uko bigiye ku murimo, basabwa kujya bitwara kinyamwuga mu rwego rwo kubahisha umwuga bakora ndetse n’amasomo bahawe abagira abakozi bafite ubushobozi.
Ni umuhango wabaye ku wa Kane tariki ya 4 Ukuboza 2025, mu Mujyi wa Kigali.
Muri uyu muhango wari ubaye ku nshuro ya kane, Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere tekiniki imyuga n’ubumenyingiro (RTB) rufatanyije na Sendika y’abakora mu bucukuzi bwa Mine na Kariyeri mu Rwanda, rwahaye impamyabushobozi abantu 2150, basanzwe bacukura amabuye y’agaciro nyuma yo gusoza isuzuma bakoreshwaga bari mu kazi.
Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’abakora mu bucukuzi bwa Mine na Kariyeri mu Rwanda, Eng. Andre Mutsindashyaka, yavuze ko u Rwanda rukomeje guteza imbere abakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro haba mu kubaha amasomo mu mashuri makuru na za Kaminuza ndetse no kwigira k’umurimo kw’abari mu kazi.
Ati “Dufatikanyije na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, dufatikanyije kandi na Rwanda TVET Board n’abakoresha hamaze gukorerwa isuzumashubozi abakozi 4850, uyu munsi tukaba twakiriye abakozi 2150 bahawe impamyabushobozi zabo z’uko bigiye ku murimo bakawumenya, bakaba babasha kuwutunganya neza.”
Yagaragaje ko abakozi barenga ibihumbi 90 baba mu rwego rw’ubucukuzi, bose atari ko bafite icyemezo cy’uko bafite ubumenyi runaka mu bucukuzi ko ariko iyo yahawe impamyabushobozi bihamya ibyo yize akaba yahabwa akazi n’ahandi.
Ati “Ibi bifasha no mu guhabwa amasezerano, ubwiteganyirize ndetse n’izindi gahunda zituma imibereho y’umukozi ibasha kugerwaho.”
Muhawenimana Jean-Damascène ukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Ruhango, yavuze ko mu gihe bamaze bahugurwa banasuzumwa, bahawe ubumenyi kuva ku gucukura kugera ku guturitsa intambi.
Ati “Umucukuzi ubuzima bwe bugenda buzamuka ariko ntabwo bwari batera imbere neza, abadukoresha bashoye imari bakaduhaye umushahara uhoraho ku kwezi ntibakajye baduhembera ku byo twinjije gusa.”
Uwimana Consolée ukorera ubucukuzi bw’amabuye mu Karere ka Muhanga, yavuze ko guhabwa impamyabushobozi bigabanyije ubwoba yahoranaga mu kazi.
Ati “Ubu navuga ko ndamutse ngiye gusaba akazi ahandi mu kirombe batashidikanya ko nsanzwe nkora mu bucukuzi.”
Umuyobozi Mukuru w’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere tekiniki imyuga n’ubumenyingiro (RTB), Eng. Paul Umukunzi, yasabye abahawe impamyabushobozi kugira indangagaciro n’ubunyamwuga bikwiriye kuranga umuntu wize umwuga.
Ati “Ufite imyabushobozi hari uko yitwara mu kubaka icyizere ku ba mukoresha. Ndibwira ko mutazadutenguha ngo mugagare mu bidakwiye kandi mwarahawe impamyabushobozi n’Igihugu.”
Yavuze ko Leta yiyemeje gukomeza guha impamyabushobozi abantu bigiye ku murimo mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko ko kandi bizagera no mu nkingi zose zirimo abakora muri hoteli, ububaji, ubwubatsi ko kandi abagera ku bihumbi 52 bamaze kunyura muri gahunda yo kwigira ku murimo.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB) mu Rwanda, Alice Uwase, yibukije abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ko guhabwa impamyabushobozi ijyanye n’ibyo bigiye ku murimo, bigaragaza ko igihugu kita ku byo bakora.
Ati “Abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagomba gukora kinyamwuga kandi bagahabwa igihembo gikwiye umurimo bakoze kandi uwashoboye imari mu bucukuzi aba agomba kuzirikana ko hari itegeko ryo guha umukozi amasezerano y’akazi ndetse akamugenera n’ibindi byose biteganwa n’amategeko agenga umurimo mu Rwanda.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze (RMB), kigaragaza ko mu Rwanda hatangiye gucukurwa amabuye y’agaciro kuva mu 1930.
Mu 2024, uru rwego rwinjije miliyari 1.75 z’amadolari ya Amerika., rukaba ruha n’akazi abarenga 92,000.


MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
