Hirya no hino mu Rwanda no ku Isi yose, iyo umuntu yakoze akanitwara neza arahembwa; by’umwihariko, bimaze kumenyerwa ko abakunzi b’ikiganiro ‘Ninde urusha undi’ cya Televiziyo ya BTN basoza umwaka bamwenyura.
Ni ibihembo bitegurwa mu rwego rwo gushimira abantu baba baritwaye neza muri icyo kiganiro mu gusubiza neza ibibazo, bigaterwa inkunga n’uruganda rukora inzoga rwa Inguvu Gin Ltd.
Abitabira aya amarushanwa bavuga ko abafasha kumenya amakuru atandukanye ku buzima bw’igihugu ndetse no kumenya gahunda zitandukanye za Leta.
Bamwe bagaragaza ko kuva yatangira bungutse byinshi birimo no kwigurira amatungo magufi n’Inka babicyesha amafaranga batsindira.
Gusa umuhango wo gutanga ibi bihembo bimenyerewe mu mpera z’umwaka, mu gusoza uwa 2025 ntuzabaho.
Umuyobozi w’icyo kiganiro, Ndahiro Valens Pappy avuga ko ibi bihembo bitangwa mu mpera z’umwaka, hagamijwe gusangira umwaka mushya n’abakunzi b’ikiganiro by’umwihariko ababa batsinze amarushanwa yacyo.
Umwaka ushize yabwiye UMUSEKE ko: “Impamvu dutanga amafaranga ni ukugira ngo dufashe abakunzi ba BTN, by’umwihariko ab’ikiganiro ‘Ninde urusha undi’, kwivana mu bushomeri.”
Ntihanabayo Samuel, Umuyobozi akaba na nyiri Inguvu Gin Ltd, yabwiye UMUSEKE ko agiye kuvugana n’ikipe ishinzwe gutegura ibi bihembo kugira ngo amenye icyatumye mu mpera z’uyu mwaka bitatanzwe.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Gusa bara duhombeje Narina ya bariye koko
Hhhhh amatungo magufi nk’inka? Hhhh