Abakora imirimo iciriritse bagiye gushyirwa mu matsinda

Yanditswe na Elisée MUHIZI

MUHANGA: Abakora imirimo itanditse bagiye gushyirwa mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya.

Sendika y’abakora imirimo itanditse mu Rwanda (Syndicat des Travailleurs Domestiques et Indépendants de l’Economie Informelle) abayikoramo bavuga ko bagiye gushyira mu matsinda abakora imirimo iciriritse bagera ku bantu 450.

Babivugiye mu Karere ka Muhanga iyi Sendika igiye gukoreramo.

Umukozi ushinzwe Porogaramu muri Sendika y’abakozi bakora imirimo itanditse, Habimana Jean Pierre avuga ko icyo bashyize imbere ari uguha ubumenyi abakora iyi mirimo iciriritse kugira ngo babashe kwihangira imirimo bahereye ku mafaranga bizigamye ariko bifite intego.

Ati: ”Abo tugiye guherekeza ni abakora umurimo w’ubudozi, abazunguzayi n’abandi batunzwe n’iyo mirimo iciriritse kandi itanditse.”

Habimana avuga ko abo bagiye gushyira mu matsinda ari abantu batabonaga inguzanyo mu ma banki akavuga ko ayo bazajya bazigama azatuma bahabwa inguzanyo bitagoranye.

Ntoyinkima Thomas umwe muri abo bakozi bakora imirimo iciriritse, avuga ko gushyirwa mu matsinda bizabafasha gukurikirana abo bazajya baha inguzanyo bakayigarura bitagoranye kubera ko bazaba bafite amafaranga bizigamye.

Ati: ”Tuzajya tuguriza abagize itsinda amafaranga atari hejuru y’ayo bizigamye.”

Uyu muturage avuga ko bagiye kwiha intego yuko abagize ayo matsinda bazaba bazamutse mu ntera bashobora gufasha abagifite amikoro makeya gutera intambwe.

Umukozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Muhanga, Nyiratunga Iphigenie avuga ko iyi Sendika izagabanya umubare munini w’abakora imirimo iciriritse itanditse bagenda bavuka buri mwaka.

Ati:”Dufite abantu benshi bakora imirimo itazwi bagiye kwibumbira mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya”.

Avuga ko muri gahunda yo gutoranya abazashyirwa muri ayo matsinda, bazahera ku bafite ubushobozi bukeya basanganywe ku rutonde kuko hari abo wasangaga bateza umutekano muke DASSO ikabiruka inyuma igamije ko iki kibazo gucika.

Mu myaka 3 iyi Sendika izakorera mu Karere ka Muhanga, Rubavu na Rwamagana ikazaba ifite abanyamuryango bari mu matsinda 1350 kuko muri buri Karere ari abantu 450.

Umukozi Ushinzwe Porogaramu muri Sendika y’abakozi bakora imirimo itanditse Habimana Jean Pierre
Ntoyinkima Thomas yiteze iterambere binyuze muri aya matsinda
Umukozi wa JDAF mu Karere ka Muhanga Nyiratunga Iphigenie
Umukozi wa JDAF mu Karere ka Muhanga Nyiratunga Iphigenie

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Yisangize abandi