Abakurikiranyweho gucukura amabuye y’agaciro ibyabo byarangiye!

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abantu 11 baregwa gucukura amabuye y'agaciro bumvikanye n'Ubushinjacyaha (Photo Social Media)

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwagiranye amasezerano yo kwemera icyaha (Pre-bargaining) n’abantu 11 baregwa icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya, bemera gutanga ‘cash’ ibyabo birangira uko.

Mu bantu 11 baburanaga abakoresha batandatu (ba boss) mbere baburanaga bahakana icyaha, nyuma bemeye icyaha banaha amafaranga leta aho buri umwe yemeye gutanga Frw 6,250,000 ndetse buri wese yamaze kuyatanga.

Naho abandi bafatwa nk’abakozi bakatiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe, harimo amezi icyenda asubitse,  n’aho atatu bakayafungwa (bamaze gukora icyo igihano), na bo “bazarekurwa”.

Urubanza rwabereye mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana, mu karere ka Nyanza.

Umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko binjiye mu cyumba cy’urukiko, abari mu rukiko barahaguruka mu rwego rwo kubaha urukiko.

Umucamanza yahise ahamagara abantu 11 bose bamuhagarara imbere.

Bidatinze kandi umucamanza yabajije umushinjacyaha ati “Ubushinjacyaha hari amasezerano mwagiranye n’abaregwa?”

Umushinjacyaha ahagurutse asubiza umucamanza agira ati “Yego, twagiranye amasezerano ashingiye ku kwemera icyaha.” Umucamanza yongeye kubaza umushinjacyaha ati “Ayo masezerano akubiyemo iki?”

Umushinjacyaha yongeye guhaguruka asubiza agira ati “Murakoze Nyakubahwa Perezidante w’inteko iburanisha, aba bantu mureba imbere yanyu bari mu byiciro bibiri, bamwe ni abakoresha batandatu, naho bandi  ni abakozi bakaba batanu.”

Umushinjacyaha agihagurutse akomeza agira ati “Abakoresha bemeye gutanga ihazabu ya miliyoni esheshatu n’amafaranga ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (6,250,000Frws) kandi bamaze no kuyatanga. Naho abari abakoreshwa bagahanishwa igifungo cy’imwaka umwe, bagafungwa amezi atatu maze bagasubikirwa amezi icyenda.”

Umucamanza abaza umunyamategeko wabo ari we Me Mpayimana Jean Paul ati “Maître, niko mwabyemeranyije?”

Me Mpayimana Jean Paul ahagurutse ati “Niko twabyemeranyije, turasaba urukiko kuzashyira mu bikorwa ibyo twemeranyije  n’Ubushinjacyaha.”

Umucamanza na we afata indangururamajwi (micro) ati “Iburanisha rirasojwe!”

Ariya mafanga uyateranyije hamwe arenga miliyoni mirongo itatu aherera mu isanduku ya leta.  Ibyo Ubushinjacyaha bwakoze byo kugirana amasezerano n’abaregwa bizwi nka “Pre-bargaining”.

Kuba kandi batanze ariya mafaranga na byo ni igihano baba bahanwe, nta kindi gikorwa uretse ko umucamanza agomba kubyemeza maze abaregwa bose uko bakabaye 11 bagafungurwa, kuko na bariya bandi bahawe igifungo bamaze kugikora.

Uru rubanza rwatangiye ari ibice bibiri bose bahuriye ku cyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro, nta ruhushya abitwa abakoresha batangiye bahakana kiriya cyaha, ndetse bakanihakana abakozi babo babashinjaga.

Umunyamakuru wa UMUSEKE wakurikiranye uru rubanza, avuga ko bariya bafatwa nk’abakoresha (ba boss) ubarebeye inyuma bafite amafaranga bahakanye icyaha mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza, baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, urukiko rwanzura ko bakurikinwa bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 ntibanyurwa bajurira iki cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Huye, nabwo rwanzura ko bakurikinwa bafunzwe by’agateganyo.

Nyuma hari ababagiriye inama ko bakwemera icyaha, ndetse bakihuza n’abakozi babo (bo ubarebeye inyuma bigaragara ko ari abakene) maze bose bemera icyaha mu rubanza mu mizi, “ba boss” banatanga ‘Cash’ ibyabo birarangira.

Aba bakuriranwa n’inkiko bakemera icyaha, ndetse bakanumvikana n’ubushinjacyaha bagakora ibizwi nka “Pre-bargaining” baje bakurikira Rtd Major Rugamba Robert na we wemeye “Pre-bargaining”  atanga amafaranga agera kuri miliyoni zirindwi (Frw 7,000,000) na we ibye birarangira, na we yaregwaga icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya.

Umwe mubakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yabwiye UMUSEKE ko ubwo bariya ba boss bafunguwe, aribwo akazi kagiye gukorwa neza kuko amafaranga ari muri biriya bintu byo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya batayitesha.

Uretse aba kandi haniyongeraho mwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda witwa Docteur Theophile Mugerwa, na we arimo gukurikiranwa n’inkiko aregwa ibyaha bifitanye isano n’amabuye y’agaciro, aho afungiye mu igororero rya Huye.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi