Abamotari batwara moto z’amashanyarazi bagiye guhugurwa

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Moto z’amashanyarazi ntiziramara imyaka myinshi ku isoko ry'u Rwanda

Ikoreshwa ry’ibinyabiziga by’amashanyarazi riri kwitabirwa cyane nk’imwe muri politiki Leta y’u Rwanda ishyizemo ingufu mu kubungabunga ibidukikije.

Mu mpera za 2024 u Rwanda rwatangaje ko nta moto nshya ikoresha lisansi izongera kwandikwa ngo itware abagenzi rusange mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe guteza imbere izikoresha amashanyarazi.

Imibare igaragaza ko moto zo mu Rwanda mu 2021 zoherezaga imyuka ihumanya ikirere (CO2) ingana na gigagram 427,4, bingana na 32% by’imyuka yose yoherezwaga n’ibinyabiziga.

Umunyarwanda avuga ko ‘imihini mishya itera amabavu’.

Ikoreshwa rya moto z’amashayarazi rimaze igihe ririkoroza ku mbuga nkoranyambaga mu bitekerezo bitangwa bamwe bazishinja kutagira ubuziranenge zikaba zateza impanuka.

Izitungwa agatoki ni moto za Spiro cyane, aho mu bitekerezo byatangwaga, abarimo abamotari bavuga ko izo moto zifite ikibazo cya bateri zishyuha cyane, kuba zitakibika umuriro igihe kinini no kuba abakeneye ibikoresho byo gusimbuza igihe ibindi byangiritse bagorwa no kubibona.

Ibi bibazo bya bateri ngo bishobora no kugira ingaruka kuri feri z’iyi moto, aho bagaragaza ko zishobora guteza impanuka.

Ni ikibazo cyinjiyemo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, aho ku wa 11 Ugushyingo 2025 yatangaje ko yakiriye ibibazo byagaragajwe n’abakiriya ba Spiro, kandi ko ku bufatanye na RICA, RSB, RURA na MININFRA biri gukurikiranwa kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’uruganda rwa Spiro ruvuga ko moto zabo zidafite ikibazo runaka cyangwa zitujuje ubuziranenge ahubwo ari abamotari batarazimenyera.

Umuyobozi wungirije w’ibikorwa by’uruganda rwa Spiro Rwanda, Mbuguje Dieudonné, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kabiri, tariki 16 Ukuboza 2025, yavuze ko abashinja ibinyabiziga bakora kutagira feri, atari byo ahubwo ari ikibazo gishingiye ku miterere y’izo moto abantu harimo n’abamotari bataramenyera.

Yagize ati “Moto ya Spiro ifite feri ebyiri n’indi ya gatatu abantu badakunda kumenya imenyerewe cyane ku izina rya feri ya moteri. Ni yo ikupa amashanyarazi akoresha moteri y’inyuma.”

Akomeza agira ati “Twaje gusanga abamotari bacomora udusinga tubiri dufite ‘sensor’ ikupa amashanyarazi akoresha moteri y’inyuma mu gihe batwaye moto. Icyo gihe bituma basigarana feri ebyiri noneho bajya gufata feri y’imbere, iy’inyuma ntibashe gukupa amashanyarazi akoresha moteri.”

Yavuze ko iyo umuntu aje kugura moto muri urwo ruganda yigishwa imikorere ya moto ariko ko hari ubwo uba uje kuyigira, atari we uzayikoresha.

Mbuguje yagize ati “Turi kuzana moto z’amashanyarazi ariko impushya dukorera zo gutwara ibinyabiziga tuzikorera kuri moto zitari iz’amashanyarazi. Bivuze ko hari ubumenyi ugomba kwihuguraho kugira ngo ushobore kuzitwara.”

Yagaragaje ko ubu bazanye gahunda yo gutangira gutanga amasomo mu buryo bw’imbonankubone cyangwa hifashishijwe amashusho mu rwego rwo kwigisha abantu imikorere ya moto z’amashanyarazi.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Spiro Rwanda, Shanton Ngabire, yavuze ko ubu bari mu mikoranire n’inzego zitandukanye kugira ngo batangire gutanga ayo mahugurwa ko kandi ari ibikorwa bizatangira mu ntangiriro ya 2026 mu Gihugu hose.

Uruganda rwa Spiro rukorera mu bihugu birindwi bya Afurika aho rumaze kugurisha moto zibarirwa mu bihumbi 70.

Ruvuga ko mu myaka ibiri n’igice rumaze mu Rwanda, rwagejeje ku isoko moto zikabakaba 16 000 ndetse ruhafite ahantu 700 ho kongera umuriro mu turere twose.

Umuyobozi wungirije w’ibikorwa by’uruganda rwa Spiro Rwanda, Mbuguje Dieudonné, avuga ko moto bakora zujuje ubuziranenge
Umuyobozi Mukuru wa Spiro Rwanda, Arunkumar Bhandari, avuga ko bagejeje moto 16000 ku isoko ry’u Rwanda

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi