Abana 3 bo mu muryango umwe bishwe na ‘grenade’

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Byabereye mu Karere ka Gicumbi ( Ifoto y'ibiro by'Akarere ka Gicumbi)

Abana batatu bo mu muryango umwe mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Cyumba, Akagari Nyakabungo, mu Mudugudu wa Burambira, bishwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa grenade ubwo bari gutashya mu ishyamba.

Byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025, mu masaha ya saa tatu za mu gitondo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yahamije aya makuru avuga ko abana bapfuye ari abo mu muryango umwe, barimo w’imyaka 16, uwa 13 n’uw’itanu.

Meya Nzabonimpa yabwiye Mama Urwagasabo ko bari kumwe n’ababyeyi babo bari mu murima ariko bo bakaba bari bagiye gushaka inkwi mu ishyamba riri hafi aho ariho basanze icyo gisasu.

Ati “Bari baherekeje umubyeyi , we yari mu murima mu by’ubuhinzi busanzwe, hanyuma bo bajya gutashya inkwi mu ishyamba, ubwo rero ni aho bagisanze.”

Uyu muyobozi yavuze ko muri ako gace hahozemo ikigo cya gisirikare cyabagamo ingabo zahoze ari iz’u Rwanda (Ex-FAR), ko kandi ari ibi bice byegereye umupaka ndetse byanamazemo intambara iminsi.

Ati “Twese igihe tubonye ikintu tutazi tujye tugisha inama. nk’igice cyegereye umupaka ibisasu bijya biboneka turabibona, hari inzego zishinzwe kubitegura cyanga bakabituritsa.”

Yisangize abandi