Mu rwego kubashishikariza no kubakundisha umupira w’amaguru, abana b’abakobwa bo mu Karere ka Gicumbi, bibukijwe ko uyu mukino wabafasha kugera kuri byinshi byabahindurira ubuzima.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Ukuboza 2025 ku kibuga cya Munyinya giherereye mu Murenge wa Rukomo ho mu Karere ka Gicumbi, hahurijwe abana b’abakobwa bagera kuri 96 bari mu kigero cy’imyaka 13 na 15.
Aba bana bari baturutse mu marerero ane arimo Inyemera FA, Freedom, Burera FA na Queen Sead. Guhera Saa yine z’amanywa, aba bana barakinnye hagati ya bo ariko buri cyiciro cy’imyaka kigakina ukwacyo.
Ni muri gahunda iterwa inkunga n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yitwa ‘FIFA Women’s Football Campaign’, igamije gushishikariza no gukundisha abana b’abakobwa umupira w’amaguru.
Bamwe mu baje gushyigikira aba bana, barimo Munyankaka Ancille uherutse kuyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Kaitesi Vivian wungirije Nikita Gicanda muri iyi Komisiyo muri iri shyirahamwe, Nyiramariza Consolée wakiniye Inyemera WFC, Nibagwire Sifa Gloria uba muri iyi Komisiyo Ishinzwe Ruhago y’Abagore muri FERWAFA na Igabiganwa Carine Cynthia n’abandi.
Amakipe yakinnye hagati ya yo, maze habarwa amanota kugira ngo hamenyekane izahize izindi, zihabwa ibihembo byari byagenwe. Nyuma y’iyi mikino, buri rerero ryahawe imipira 10 yo gukina izabafasha gukarishya imyitozo bahabwa.
Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 13, Inyemera FA ni yo yabaye iya mbere n’amanota arindwi mu gihe mu batarengeje imyaka 15, Burera ari yo yahize izindi n’amanota arindwi.
Nyuma y’imikino, aba bana bahawe ubuhamya na Nyiramariza Consolée wahinduriwe ubuzima no gukina umupira w’amaguru. Uyu wakiniye Inyemera WFC, yavuze uburyo yakinnye ruhago yishyurirwa ishuri kugeza ubwo asoje Kaminuza aho yize ibijyanye n’ubuganga ndetse ubu akaba ari umuganga.
Nyiramariza yakomeje avuga ko bitewe n’uko yakinaga ariko akabihuza no kwiga, byamufashije no kwiga ibijyanye n’ubutoza. Ikirenze kuri ibyo kandi, ntibyamubujije kwitwara neza kuko ari umubyeyi w’abana babiri n’umugabo umwe basezeranye mu mategeko.
Ni ubuhamya yahaye abana bari baje muri uyu muhango, abibutsa ko umupira w’amaguru ushobora kubahindurira ubuzima n’ubw’imiryango ya bo. Yibukije ababyeyi bari baje gushyigikira abana ba bo ko umwana w’umukobwa ukina umupira w’amaguru, ataba yarananiranye nk’uko bamwe babifata.
Kaitesi Vivian wungirije Nikita Gicanda muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri FERWAFA, yabwiye aba bana ko Igihugu kibashyigikiye kandi bazakomeza kubegera kugira ngo bateze imbere impano bifitemo.
Muri uyu mwaka, hasuwe Uturere dutatu turimo Rubavu, Nyagatare na Gicumbi, muri iyi gahunda yo gukundisha abana b’abakobwa gukina umupira w’amaguru. Ni gahunda izakomeza n’umwaka utaha, cyane ko iterwa inkunga na FIFA.












UMUSEKE.RW
