Rusizi: Abantu bafite ubumuga bifuza ko bakigishwa imishinga ibyara inyungu, ibigo by’imari bikajya bibagirira icyizere bikabaha inguzanyo.
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu karere ka Rusizi bavuga ko kutagira ubumenyi mu gutegura imishinga bituma ibigo by’imari bitabaha inguzanyo mu mishinga yabo bakabura uko bivana mu bukene.
Abaganirije UMUSEKE, bifuza ko bashyirirwaho amahugurwa ahoraho abongerera ubumenyi mu gutegura imishinga itandukanye, bajyana mu bigo by’imari bagahabwa inguzanyo bagakora bakiteza imbere.
Ati “Twebwe abantu bafite ubumuga bo mu karere ka Rusizi, ntabwo tuzi gutegura imishinga twifuza ko twakongererwa ubumenyi bwo kuyitegura tukajya tuyijyana muri banki bakaduha amafaranaga, tukiteza imbere.”
Undi yagize ati “Nta bumenyi dufite bwadufasha gutegura imishinga, uwa wuteguye yawohereza muri banki bakamuha inguzanyo agacuruza, cyangwa akorora agatera imbere, icyifuzo ni uko baduhugura gukora imishinga tukabigiraho ubumenyi.”
Umubyeyi ati “Gutegura imishinga twajyana mu bigo by’imari bakaduha inguzanyo tukiteza imbere turabitekereza, ariko nta bumenyi tubifiteho, icyo twifuza ni uko badushakiye amahugurwa y’uko umushinga utegurwa byadufasha tukagana banki.”
Bakomeza bavuga ko bagerageza gutegura imishinga ku bumenyi bafite yagera mu bigo by’imari ntiyemerwe bitewe n’uko idateguye neza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ntibwabonetse ngo bugire icyo buvuga kuri iki cyifuzo cy’abantu bafite ubumuga.
Imibare y’ikigo cy’igihugu k’ibararurishamibare (NISR) mu ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2022, mu karere ka Rusizi hagaragaye abantu bafite ubumuga kuva ku myaka itanu y’amavuko kuzamura bangana 14,773. Ni hafi 4% by’abaturage b’aka karere, hatabariwemo abana bari munsi y’imyaka itanu.
Mu mwaka w’1992, Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye, yashyizeho umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, hagamije kumvikanisha ibibazo bahura na byo, kugaragaza ko na bo bashoboye, kubaha amahirwe angana n’ay’abandi, kugira uruhare mu bibakorerwa muri sosiyete, kubaha agaciro no guteza imbere uburenganzira n’imibereho myiza yabo.


MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ i RUSIZI.
