Abanyabirori bashyizwe igorora mu minsi mikuru

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko, mu gihe cy’Iminsi Mikuru isoza umwaka, amasaha ya serivisi z’ijoro zirimo utubari, utubyiniro na resitora yongerewe.

RDB yatangaje ko amasaha yo gufunga mu mibyizi ari saa cyenda z’ijoro, kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane.

Ni mu gihe ku wa Gatanu, mu mpera z’icyumweru n’iminsi y’ibiruhuko, serivisi zizajya zitangwa amasaha 24 kuri 24.

Mu itangazo ryo ku wa 21 Ukuboza 2025, RDB yemeje ko ayo mabwiriza atangira kubahirizwa ku wa Mbere, tariki ya 22 Ukuboza 2025, kugeza tariki ya 5 Mutarama 2026.

Yibukije ko amabwiriza asanzwe arimo kugabanya urusaku no kudatanga cyangwa kunywa inzoga ku bantu bari munsi y’imyaka 18, azakomeza kubahirizwa.

Abaturarwanda basabwe kunywa mu rugero, kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha no guha inzoga umuntu bigaragara ko yasinze.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi