Mu gihe muri Uganda hagiye kubera irushanwa Nyafurika ry’Amashuri, African School Football Championship [CECAFA Region], u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abasifuzi babiri bari munsi y’imyaka 20 na Komiseri umwe ndetse n’ikipe y’abakobwa n’iy’abahungu.
Guhera tariki ya 6-9 Ukuboza 2025, muri Uganda hazaba hari kubera irushanwa Nyafurika rihuza amashuri yo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati, African School Football Championship [CECAFA Region].
Uretse kuba u Rwanda rugomba guhagararirwa n’amakipe abiri y’abari munsi y’imyaka 15 mu bahungu n’abakobwa, runafiteyo Hakizimana Ambroise usanzwe ari Komiseri w’abasifuzi, Mukesha Léa w’imyaka 19 na Niyonzima Gloire w’imyaka 17, bombi basanzwe ari abasifuzi.
Mu Cyiciro cy’abahungu, Ikigo cy’ishuri cya G.S Cyarwa mu gihe mu bakobwa, u Rwanda ruhagarariwe na APE Rugunga.







UMUSEKE.RW
