Abapolisi bashyizwe mu kiruhuko basabwe kudaca ukubiri n’ibijyanye n’umutekano

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Polisi y’u Rwanda (RNP) yasezeye mu cyubahiro abapolisi 74 barimo abakomiseri babiri bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru

Minisitiri w’umutekano, Dr. Biruta Vincent, yasabye abapolisi baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru kutazaca ukubiri n’ibijyanye n’umutekano ko ahubwo icyo bahinduye ari aho bazajya batangira umusanzu wabo.

Ni ubutumwa yatanze ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025, ubwo Polisi y’u Rwanda (RNP) yakoraga umuhango wo gusezera mu cyubahiro abapolisi 74 barimo abakomiseri babiri bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Minisitiri w’Umutekano, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko ari umwanya w’ingenzi ugaragaza imyaka myinshi y’ubwitange, ibitambo n’umurava byaranze aba bapolisi mu kurinda umutekano w’igihugu.

Ati “Murakoze ku musanzu mwatanze mu kubaka igihugu gitekanye neza tubayemo uyu munsi.”

Dr. Biruta yagaragaje ko umutekano uhamye kandi wizewe u Rwanda rufite watumye Abanyarwanda bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu, asaba abashyizwe mu kiruhuko kutazajya kure ibijyanye no gucunga umutekano.

Ati “Kujya mu kiruhuko cy’izabukuru rero ntibivuze ko ibijyanye n’umutekano muciye ukubiri nabyo, ahubwo icyo muhinduye ni aho muzatangira umusanzu wanyu. Umutekano muzakomeza kuwubungabunga aho mutuye, mufatanya n’abandi baturarwanda, inzego z’ubuyobozi, Polisi y’Igihugu ndetse n’izindi nzego z’umutekano kugira ngo dukomeze kuwubumbatira.

Akomeza agira ati “ Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu ndetse n’ubwa Polisi y’Igihugu buzakomeza kubaba hafi muri gahunda zose zigamije iterambere n’imibereho myiza yanyu n’imiryango yanyu.”

ACP Sam Rumanzi,  uri mu bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru yavuze ko uwo munsi wihariye kandi ufite igisobanuro gikomeye mu buzima bwabo

Ati “Twishimiye cyane icyubahiro duhawe. Turashimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, waduhaye amahirwe yo gusezera ku nshingano mu cyubahiro. Tuzahora twibuka amahirwe twagize yo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyacu.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yagaragaje ko abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru bakunze igihugu bakagirkorera batizigamye.

Ati “Imirimo myiza mwakoze, imyitwarire myiza mwagaragaje n’indangagaciro zabayoboraga bizahora byibukwa.”

IGP Namuhoranye yasabye aba bagiye mu kiruhuko gukomeza kwimakaza indangagaciro zabarangaga mu kazi kabo.

Minisitiri w’umutekano, Dr. Biruta Vincent
Abapolisi bashimiwe uruhare rwabo mu kubaka umutekano w’u Rwanda

 

Yisangize abandi