Abarenga miliyoni 4 bari ku ntebe y’ishuri! Uburezi mu Rwanda mu mibare

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Mu Rwanda, abarenga miliyoni enye bariga mu byiciro bitandukanye

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) igaragaza ko mu banyarwanda 13,550,000, abagera ku 4,766,125 bari ku ntebe y’ishuri biga mu byiciro bitandukanye kuva mu mashuri y’inshuke  kugeza mu cyiciro cy’abakuze biga kwandika no gusoma.

Ni imibare yagaragajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025, n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu. ku nsanganyamatsiko igira iti “Uburezi ni umwuga usaba ubufatanye.”

Minisitiri Irere yagaragaje ko 35% by’Abanyarwanda 13,550,000, bangana na 4,766,125 bari kwiga mu byiciro bitandukanye.

Imibare ya MINEDUC igaragaza mu Rwanda hari ibigo by’amashuri 5,041 mu burezi bw’ibanze.  Harimo ibigo by’amashuri y’inshuke 4,264, ibigo by’amashuri abanza 4,108, ibigo  by’amashuri bifite icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ni ibigo 1,916.

Hari kandi ibigo 981 bifite icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, ibigo by’amashuri by’imyuga n’ubumenyingiro 581 ndetse n’ibigo 120 byigisha uburezi mbonezamwuga (professional education).

Muri aya mashuri yose aya Leta n’afashwa na Leta angana na 72% arimo 2,084 afashwa na Leta, 1,576 ya Leta ndetse n’ibindi bigo by’amashuri 1,381 byigenga.

Agaragaza uko uburezi bw’u Rwanda buhagaze , Minisitiri Irere yagaragaje ko 35% by’abanyarwanda bari ku ntebe y’ishuri mu byiciro bitandukanye.

Aba barimo; 605,229 biga mu mashuri y’inshuke, 3,000,709 biga mu mashuri abanza, 598,806 biga mu cyiciro rusanga cy’amashuri yisumbuye, 196,384 biga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri  yisumbuye.

Hari akandi abangana 116,791 biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, 12,423 biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro y’igihe gito mu gihe abangana 15,543 biga mu mashuri Makuru y’imyuga n’ubumenyingiro (Polytechnics).

Hari kandi abangana 114,931 biga mu mashuri Makuru na Kaminuza ndetse hakaza n’abandi 99, 255 biga mu mashuri y’abakuze yigisha gusoma no kwandika (Adult literacy).

Mu mashuri abanza umwaka wa mbere ni wo wigamo abanyeshuri benshi bangana na 746,241, mu gihe mu mashuri yisumbuye naho mu mwaka wa mbere ari wo wigamo abanyeshuri  benshi bangana 218,074.

Mu Rwanda hari abarezi 133,029 barimo 117,839 bigisha ndetse n’abayobozi mu bigo 15,190. Akarere ka Gasabo ni ko Karere gafite abarimu benshi bangana 6,338 mu gihe Akarere ka Nyarugenge ari ko Karere gafite abarimu bake bangana 2,795.

Mu barimu bigisha mu Rwanda, abangana na 69% bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2), 21% bafite impamyabumenyi y’icyiciro kabiri cya Kaminuza (A0) ndetse abangana na 10% bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1).

Abarimukazi bafite impamyabumyenyi y’amashuri yisumbuye ni 43,398, abagabo bakaba  27,613. Abarimukazi bafite A1 ni 3,644, mu gihe abagabo ari 7,023.

Mu bafite impamyabumenyi y’icyiciro kabiri cya Kaminuza (A0), abarimukazi ni 7,728 mu gihe abagabo ari 13,419.

Mu bigo biri mu Rwanda, 74% byihariwe kuyoborwa n’abagabo aho abagabo 2,345 bayobowe ibigo n’aho abagore 734 bangana na 26% nabo bakaba abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Mu mwaka w’amashuri wa 2024/25 mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, Akarere ka Kirehe niko kahize utundi gatsindisha ku kigero cya 97% mu gihe  akarere ka Nyaruguru kabaye aka nyuma mu gutsindisha neza, aho katsindishije ku kigero cya  65%.

MU bizamini  bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye,  Akarere ka Kirehe kaje ku isonga  gatindisha ku kigero cya 93% mu gihe  Musanze yo yaje ku mwanya wa nyuma mu gutsindisha neza, aho aka Karere katsindishije ku kigero cya 49%.

Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, Akarere ka Kayoza kahize utundi twose mu gutsindisha neza aho katsindishije  ku kigero cya 97% mu gihe Akarere ka Kamonyi katsindishije ku kigero cya 85%.

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko muri gahunda yayo y’imyaka itanu (2024-2029) mu rwego rw’uburezi, intego nkuru ziteganyijwe zirimo: ugukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’amashuri, kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) ndetse n’amashuri makuru kugira ngo rijyane n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Muri iyo myaka itanu kandi hazanozwa gahunda zifasha kwigisha abantu bakuze, gukomeza gukurikirana ko abana bageze igihe cyo kwiga bagana ishuri no gukurikirana imyigire yabo, kongera imbaraga mu gushyira mu bikorwa ingamba zo gukemura ikibazo cy’abana bata ishuri.

Guverinoma ivuga ko ku kugira ngo izi ntego zigerweho, Guverinoma izakomeza guteza imbere uburezi budaheza, n’ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’amashuri, By’umwihariko, hazakomeza kongerwa umubare w’abana biga mu mashuri y’incuke. Bazava kuri 35% bagere kuri 65%.  Ibi bizajyana no kubaka ibikorwaremezo by’amashuri, kongera umubare w’abarimu babifitiye ubushobozi, no gutanga ibikoresho by’ingenzi bikenewe mu kwigisha.

 MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi