Ugushyamirana hagati y’abasirikare mu Ngabo za Uganda (UPDF) n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), byaguyemo abasirikare babiri ku ruhande rwa Congo, umwe arakomereka bikabije.
Uku gushyamirana kwabaye ku wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2025 mu gace ka Djugu, muri kilometero 75 z’Umujyi wa Bunia muri Teritwari ya Ituri muri Kivu y’Amajyaruguru.
Radio Okapi yatangaje ko urufaya rw’amasasu rwumvikanye mu masaha ya saa yine za mu gitondo ubwo, ‘abasirikare ba Uganda bari basinze barasaga ku burindiro by’ingabo za Congo, nazo zigasubiza.’
Amasaha yigiye imbere, abasikare ba FARDC ngo bagiye ku burindiro by’ingabo za Uganda, kubohoza abaturage babiri bari bafunzwe n’ingabo za Uganda, biswe abarwanyi b’umutwe wa CODECO.
Aha niho ngo abasirikare bahise barasana, hapfira abasirikare babiri b’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, undi umwe arakomereka bikabije.
Uganda isanganywe ingabo Burasirazuba bwa ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko muri Teritwari ya Beni na Ituri aho zagiye gufatanya n’iza Congo mu bikorwa byo kurwanya no guhashya umutwe w’iterabwoba wa ADF, mu kiswe ‘Operation Shujaa’
Izi ngabo zijya zirasana biturutse ku makimbirane cyangwa se kwikangamo umwe undi umwanzi byo kwibeshya.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
