Indi Coup d’Etat irimo gushya muri Africa, mu gihugu cya Benin abasirikare bagabye igitero bafata televiziyo y’igihugu, batangaza ko bakuyeho Perezida wa Repubulika, Patrice Talon.
Mu mujyi wa Cotonou ahari ibiro bya Perezida (Palais de la Marina) humvikanye urusaku rw’amasasu y’imbunda nini n’into.
Amakuru aravuga ko igitero cyagabwe na Lt. Col Pascal Tigri, wamaze kwigarurira televiziyo y’igihugu, ndetse abasirikare bavuze ko ari we Mukuru w’Inama ya Gisirikare (Commite Militaire Pour la Refondation) yashyizweho ngo iyobore igihugu.
Itangazo abasirikare basomeye kuri televiziyo y’igihugu bashinja Patrice Talon gufunga abaturage, kubabuza amahitamo yo gutora uwo bashaka ngo abayobore.
Aba basirikare bakuyeho itegeko nshinga, ndetse n’inzego zose, banahagarika imirimo y’amashya, ndetse bafunga imipaka yose n’ikirere cya Benin.
Igisirikare ni cyo gikomeza imirimo yo kuyobora igihugu, ariko bavuga ko imirimo isanzwe y’abaturage ikomeza kuba nta we ubahungabanyije.
Itangazo rivuga ko abasirikare bazubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu.
Perezida Talon, w’imyaka 67, ari ku butegetsi kuva muri 2016, mu mwaka utaha yari kuba arangije manda ye ya kabiri ku butegetsi.
UMUSEKE.RW
