Abatunganya imisatsi n’ubwiza bakanguriwe kwizigamira muri EjoHeza

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Abakora umwuga wo gutunganya imisatsi n’ubwiza ndetse n’ibindi bijyanye na salon de coiffure mu Rwanda bakanguriwe kwimakaza umuco wo kwizigamira mu buryo buhoraho binyuze muri gahunda ya EjoHeza, kugira ngo bazasaze batanduranya.

Ibi babisabwe ku wa 16 Ukuboza 2025, mu kiganiro ubuyobozi bwa EjoHeza bwagiranye n’Ishyirahamwe ry’abakora imirimo y’ubwiza (BMA), sendika yabo, n’izindi nzego.

Ejo Heza ni gahunda ya Leta, yatangijwe mu 2017, igamije gufasha Abanyarwanda bose kwizigamira ku gihe kirekire kugira ngo bazabone pansiyo.

Iyi gahunda yatangijwe nyuma yo kubona ko hari umubare munini w’Abanyarwanda basaza bakennye, kuko pansiyo yafataga abanyamushahara gusa.

Abibumbiye muri Beauty Makers Association (BMA) babwiwe ko EjoHeza ireba buri muturarwanda kandi igakorwa ku bushake, hagamijwe kwiteganyiriza no kuzamura ubukungu bw’igihugu no kurwanya ubukene.

Ndayisenga Jean Paul, umuyobozi wa BMA mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko usanga benshi mu bakora imirimo y’ubwiza batarakangukira kuzigamira iza bukuru, ibintu bigira ingaruka igihe umukozi atakibasha gukora.

Aragira ati: “Niyo mpamvu turi mu bukangurambaga, kugira ngo umukozi dukoresha ntazasaze nabi. Birababaje gukorera amafaranga, ariko mu zabukuru ugasabiriza.”

Haruna Rushigajiki, Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’Abakozi Batunganya Imisatsi n’Ubwiza (HAWU), avuga ko ku bufatanye n’abakoresha banogeje uburyo bwo kuzigamira abakozi muri EjoHeza.

Ati: “Twumvikanye ko umukoresha atangira umukozi we muri EjoHeza mbere yo kumuhemba, ariko ku mafaranga bombi bumvikanyeho. Ntitwifuza ko mu masaziro abantu bacu bazandagara, batabasha no kwigurira agasupu.”

Abibumbiye muri BMA bavuga ko bagiye gushyira imbaraga muri Ejo Heza no kubitoza abakozi babo

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga muri EjoHeza, Kayumba Bernard, yagaraaje ko uwizigamiye muri EjoHeza abona inyungu nyinshi, zirimo no kuba ku myaka 55 ahabwa amafaranga ya pensiyo.

By’umwihariko yavuze ko kuba umubare munini w’abakora umwuga wo gutunganya imisatsi n’ubwiza mu Rwanda ari urubyiruko ari amahirwe adasanzwe, ko batangira kwizigamira hakiri kare.

Yagize ati: “Byabafasha gutangira kwizigamira uko bashoboye, kugira ngo igihe bazagera mu zabukuru babe bafite umutungo ufatika uzabafasha gusaza neza, igihe batagishoboye gukora.”

Yavuze ko uwizigamiye akarenza Miliyoni 4 Frw, ashobora gusaba 40% y’ubwizigame burengaho akayakoresha mbere y’uko agera ku myaka 55 ya pansiyo, mu kwishyura ishuri, gushaka icumbi, cyangwa kuyagira ingwate muri banki.

Ni mu gihe uwizigamye muri EjoHeza yitabye Imana, abasigaye bemewe n’amategeko bahabwa ubwizigame bwa nyakwigendera.

Kayumba yavuze ko uwizigama muri EjoHeza kandi ubwizigame bwe bwunguka hagati ya 11-13% ku mwaka kandi izo nyungu zidasora.

Ati: “Iki kigega gifunguriwe buri Munyarwanda wese n’umunyamahanga utuye mu Rwanda, nta vangura iryo ariryo ryose, ku myaka umuntu yaba afite.”

Jean Pierre Leon Rusanganwa, umuyobozi mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), yabwiye UMUSEKE ko bari gukorana n’amashyirahamwe agera kuri 80 kugira ngo abayabarizwamo bagire umuco wo kwizigamira muri EjoHeza.

Yagize ati: “Iyi gahunda turi kuyikora hirya no hino mu gihugu kugira ngo dukangurire abo bakozi, cyane cyane bo mu kigero cyo hasi, bakangukire kwinjira muri EjoHeza, aho kugira ngo bazasaze babe umuzigo kuri Leta.”

Kwizigamira muri EjoHeza bikorwa ku bushake, aho umuntu abanza kwiyandikisha akoresheje telefoni ye ngendanwa, akanze *506# agakurikiza amabwiriza, cyangwa se akegera inzego z’ibanze zikamufasha kwiyandikisha.

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga muri EjoHeza, Kayumba Bernard (Photo: Internet)
Haruna Rushigajiki, Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’Abakozi Batunganya Imisatsi n’Ubwiza (HAWU)
Rusanganwa yagaragaje ko PSF yashyize ikangurira abikorera kuzigamira abikorera bo hasi kugira ngo bazagire amasaziro meza

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi