Ntagungira Céléstin ‘Abega’ wigeze kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira mu Rwanda, FERWAFA, n’Umunyamakuru, Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’, bashyizwe muri za Komite zunganira Komite nyobozi y’iri shyirahamwe mu zindi nshingano.
Ku Cyumweru, tariki ya 30 Ugushyingo 2025, ni bwo FERWAFA ibishije ku mbuga nkoranyambaga za yo zirimo X, yatangaje inzego zunganira Komite Nyobozi ya yo mu zindi nshingano. Amwe mu mazina yagarutse muri iyi nzu, ni Ntagungira Céléstin ‘Abega’ wigeze kuriyobora.
Inzego zashyizweho, zirimo Komite AD HOC Ishinzwe Ibikorwaremezo, iyobowe na Birungi Jean Bosco, Vivian Kayitesi umwungirije, Hadji Yussuf Mudaheranwa, Niyitanga Désire, Gisanura Raoul na Urayeneza Jonh, bagizwe abanyamuryango b’iyi Komite.
Hari kandi Komite AD HOC Ishinzwe Gutegura Icyerekezo cya FERWAFA cy’imyaka itanu [2025-2030]. Iyi iyobowe na Ntagungira Céléstin ‘Abega’, Nikita Gicanda umwungirije, n’abanyamuryango bayigize barimo Bagirishya Jean de Dieu, Bonnie Mugabe, Gérard Buschier, Taremwa Abel, Nshuti Thierry, na Murangwa Eugène Eric.
Abega yaherukaga inshingano muri FERWAFA mu 2014 ubwo yari Perezida wa ryo nyuma agasimburwa na Nzamwita Vincent. Nyuma y’aho ahabwa inshingano mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, mu gice cyo gutegura abasifuzi.
Abandi bashya binjiye muri iyi nzu, ni Jado Castar uzwiho kugira ubunararibonye mu bijyanye n’Imiyoborere ya Siporo na Murangwa wabaye umukinnyi ukomeye wa Rayon Sports mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aba bose, bashyizwe muri iyi myanya mu rwego rwo kunganira Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe mu Iterambere rya Ruhago y’u Rwanda mu gihe kiri imbere.



