Abo bireba bazatungurwa – Bonnie Mugabe yateguje abakora amanyanga

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Bonnie Mugabe yavuze ko abijandika mu makosa adindiza ireme ry’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda bose, rimwe bazatungurwa batangiye kubibazwa.

Ku wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza 2025, ni bwo Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, yatangiye inshingano ze nyuma yo gukorana Ihererekanyabubasha na Mugisha Richard wakoraga izi nshingano by’agateganyo nyuma yo kuba asanzwe ari Visi Perezida wa Mbere Ushinzwe ibya Tekiniki muri iyi nzu.

Nyuma gato y’uko atangiye inshingano ze, Bonnie abajijwe ku bijya bivugwa ko muri shampiyona y’u Rwanda haba harimo ibijyanye no kugena ibiva mu mukino bizwi nka ‘Match-fixing’, yasubije ko babizi ko bikorwa n’ubwo ntawe barafatana igihanga ariko ko ababikora bazatungurwa umunsi umwe.

Mu kiganiro yagiranye na RadioTV1O, uyu Muyobozi yavuze ko n’ubwo nta gihamya ikenewe bafite nka FERWAFA ariko ibikorwa babizi ndetse biteguye guhangana na byo kugeza birangiye burundu.

Ati “Ibikorwa turabizi n’ubwo ntashobora kuguha gihamya ikenewe. Ariko turabizi, aho bikorerwa, ababirimo haba hano mu Rwanda no hanze y’u Rwanda. Hari byinshi ntashobora kuvuga ariko abo bireba rimwe bazatungurwa.”

Uretse aya magambo akakaye yatangaje, Mugabe yanabukije abakozi ba FERWAFA ko utazaba yiteguye gukorera ku gitutu batazakomezanya kuko akazi kabategereje nawe arimo ari kenshi kandi kugira ngo gakorwe neza ari uko hagomba kubaho ubufatanye.

Bonnie Mugabe yibukije abakora ‘Match-Fixing’ ko bazatungurwa
Nyuma y’uko yari amaze gutangira inshingano z’Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi