Nyuma y’imyaka ibiri bari mu kazi k’Irerero rya Bayern Munich riri mu Rwanda, abayitozaga bamaze gutandukana na yo ndetse hatangiye gushakwa abasimbura ba bo.
Mu 2023, ni bwo iri rerero rikorera mu Rwanda, ryahaye akazi abatoza batatu b’Abanyarwanda n’umwarimu wa bo, Kanamugire Aloys. Aba batoza ni Nshimiyimana Rafiki, Muyenzi Dieudonné na Iragena Oscarie.
Bose bari barasinye amasezerano y’imyaka ibiri ariko nyuma y’uko arangiye, ubuyobozi bw’iri rerero bwahisemo kutabongera andi ahubwo buhitamo gushaka abandi.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko abana bakinira Académie ya Bayern Munich mu Rwanda, bari gutozwa n’abatoza bashya ariko batarahabwa amasezerano. Bivugwa ko abari gutoza, ari na bo bashobora kuzahabwa amasezerano ahoraho y’akazi.
Abarimo guha abana imyitozo muri iyi minsi, barimo Ntibimenya Emmanuel wongerera imbaraga abakinnyi uri no gukorera Licence B-CAF.
Iri rerero rigiye kumara imyaka itatu ritangijwe mu Rwanda, ariko rimaze kohereza abana batatu mu Budagea ho bari gukorera imyitozo muri Académie ya Bayern Munich yo muri iki Gihugu.



UMUSEKE.RW
