Kuri uyu wa Mbere tariki 08 Ukuboza, 2025 inyeshyamba za AFC/M23 zaremesheje inama mu gace ka Luvungi ingabo za Congo zavugaga ko zikigenzura, abaturage babwiwe ko gahunda ari ukujya kubohora Uvira.
Imirwano ikomeye ikomeje kubera mu bice bya Kivu y’Amajyepfo, ingabo z’u Burundi n’iza Congo zikomeje gutakaza uduce dutandukanye.
Agace ka Luvungi karimo uburinzi bukomeye ariko mu mpera z’icyumweru gishize kafashwe na AFC/M23.
Inyeshyamba zakoresheje inama muri aka gace, zivuga ko zifuza ko abaturage babana mu mahoro, kandi hakaba iterambere.
Amakuru aravuga ko inyeshyamba zamaze gufata agace ka Sange kari kuri Km 35 mu nzira zigana Uvira. Akandi gace kafashwe ku wa Mbere ni aka Nyakabere.
Umujyi wa Uvira urazengurutswe, kandi inyeshyamba za AFC/M23 zikomeje kotsa igitutu ingabo za Leta, ya Congo, iz’u Burundi na Wazalendo zakomeje kurwana kuri uwo mujyi.
AFC/M23 yabwiye abaturage ba Luvungi ko nta bariyeri zizongera kuba mu mihanda, kandi bazajya bakora umuganda (salongo) kugira ngo aho batuye harusheho kuba heza.
Abaturage babwiye umusirikare wa AFC/M23 ko bashonje, ababwira ko bazahaga intambara yo kubohora igihugu nirangira. Yababwiye ko nta bariyeri izongera kubaho hagati ya Bukavu na Uvira, cyangwa gusahurwa na Wazalendo na FARDC.
UMUSEKE.RW
