Ikipe ya Al-Hilal SC yo muri Sudani ariko iri gukina muri shampiyona y’u Rwanda, yatsinze Mukura VS ibitego 2-0, yongera gushyira ku munzani ikipe zikina shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya Mbere.
Ku wa Mbere, tariki ya 8 Ukuboza 2025, habaye umukino w’ikirarane cya shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya Mbere y’umupira w’amaguru mu Bagabo.
Al-Hilal SC yo muri Sudani, ni yo yari yakiriye Mukura VS y’i Huye mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba.
Abanya-Sudani babifashijwemo na Adama Koulibali ku munota wa 44 na Emmanuel Flomo ku munota wa 75, batsinze abo mu Karere ka Huye ibitego 2-0, bongera gushyira ku munzani imwe mu makipe akina shampiyona y’u Rwanda [Rwanda Premier League].
Ni umukino wa Kabiri muri itatu iyi kipe itsinze nyuma yo gutsinda Gasogi United ibitego 2-0 no kunganya na Police FC 0-0. AL-Hilal SC izakurikizaho umukino wa Bugesera FC ku wa Kane, tariki ya 11 Ukuboza 2025 Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium.
Uretse iyi kipe, na ngenzi ya yo biri kumwe muri shampiyona y’u Rwanda, Al-Merrikh SC, imaze gutsinda imikino itatu muri itanu imaze gukina. Yatsinze Kiyovu Sports, Rutsiro FC na AS Kigali. Yatsinzwe na Bugesera FC na Gorilla FC.

UMUSEKE.RW
