Ikipe ya Al-Hilal SC yo muri Sudani iri gukina shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League, yatsinze Gasogi United ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Ukuboza 2025, ni bwo Gasogi United yari yakiriye Al-Hilal SC yo muri Sudani mu mukino w’ikirarane cya shampiyona ku ruhande rw’abanya-Sudani.
Iminota 45 y’igice cya Mbere cy’umukino, nta kipe yabashije kubona izamu ry’indi, cyane ko abasore batozwa na Dusange Sacha bari babaye beza mu guhagarara mu kibuga.
Ubwo amakipe yombi yagarukaga mu gice cya Kabiri, Al-Hilal SC yagarutse igaragaza kugira inyota yo gutanga Gasogi United igitego ndetse ku munota wa 60 n’uwa 62 ibona ibitego bibiri byatsinzwe na Emmanuel Flomo.
Ni ibitego byatumye abanya-Sudani bongera kwizamurira icyizere, bitandukanye n’uko bakinaga mu gice cya mbere. Nyuma yo kubona izamu, babifashijwemo na Girumugisha Jean Claude uri mu beza baca ku ruhande mu gice cy’ubusatirizi, Al-Hilal SC bakomeje kotsa igitutu abo ku gasozi ka Gasogi ariko ba myugariro bakomeza kurinda izamu rya bo.
Iminota 90 yaje kurangira amanota yuzuye atashye ku Banya-Sudani ku ntsinzi y’ibiteo 2-0, bahita buzuza amanota ane nyuma yo kunganya na Police FC 0-0 mu mukino wa Mbere bari bakinnye wa shampiyona, mbere gato yo kujya muri RDC gukina na St. Éloi-Lupopo mu mukino wa CAF Champions League warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.




UMUSEKE.RW
