Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Uwera uzwi nka Zahabu y’Uwiteka, yongeye guhembura abakunzi be mu ndirimbo “Ongera wivuge Mana”, yashibutse ku burwayi bukomeye bw’umwe mu bantu be ba hafi.
Ni indirimbo ya Uwera yasohotse ikurikiye iyo aherutse gushyira hanze mu byumweru bibiri bishize yise “Wicogora”, ari na yo ndirimbo ya mbere yaririmbye nk’umuhanzi ku giti cye.
Akomeza avuga ko nyuma y’uko uwo muntu akize, mu isengesho yasigaye yibaza aho umugati wo kumutunga uzava, maze muri uko kwibaza ni ho hashibutse indirimbo “Ongera wivuge Mana.”
Ati: “Twakubonye bwa mbere waritamuruye ukiza uriya murwayi, nk’uko no mu gihe cya Eliya witamuruye umanuka mu muriro utwika igitambo, bituma abahanuzi ba Baali baneshwa.”
Muri iyi ndirimbo, Uwera avugamo ko guhamagara Imana bidasaba kwikebagura, kuko abayizera bakiyihamagara ihita yitaba bwangu.
Ati: “Ongera wivuge ko uri Imana, ongera wivuge bitume turushaho kukwizera; ongera wiyerekane Data, bitume turushaho kukwizera.”
Aline Uwera si mushya mu muziki kuko yaririmbye mu makorali arimo Faradja Choir ya ADEPR Kimihurura, gusa yafashe urugendo rwo gushyira hanze indirimbo ku giti cye.
Reba indirimbo Ongera Wivuge Mana ya Aline Uwera
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
