Amakipe akina shampiyona y’u Rwanda agiye guhabwa imipira

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League ishinzwe gutegura shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya Mbere y’umupira w’amaguru, bwatangaje ko mu minsi ya vuba buzaha imipira yo gukina amakipe akina iyi shampiyona.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Ukuboza 2025, biciye mu Itangazo ryagenewe Abanyamakuru, Rwanda Premier League, yatangaje ko yabonye Umufatanyabikorwa w’Uruganda rwitwa ‘ProStar Sports International’, uzatanga imipira yo gukina izahabwa amakipe yose akina iyi shampiyona kandi nta kiguzi.

Uru rwego, rwatangaje ko iyi mipira izatangira gutangwa muri Mutarama 2026 ndetse ko gahunda y’uburyo izagezwa mu Rwanda, yamaze kunozwa ku mpande zombi. Bivuze ko guhera muri uko kwezi umwaka utaha, iyi ari yo mipira izaba ikinwa muri iyi shampiyona.

Muri iri tangazo, bakomeje bavuga ko iyi mipira iri ku rwego mpuzamahanga ndetse iri mu igezweho mu iyifashishwa mu marushanwa akomeye hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, yavuze ko aya masezerano y’ubufatanye y’imyaka itatu n’uru ruganda, ari intambwe yo kwishimira ariko kandi ko baticaye ubusa.

Ati “Aya masezerano, ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda mu buryo bwa kinyamwuga. Gukorana na ProStar Sports International, bizatuma amakipe ahatana akoresha umupira wizewe kandi ufite ubuziranenge bwo ku rwego mpuzamahanga.”

Uretse Jules kandi, Umuyobozi Mukuru w’uru ruganda, Paul Maduakor, nawe yavuze ko bayuzwe no gukorana na shampiyona y’u Rwanda ndetse ari iby’agaciro gakomeye kuza muri iyi shampiyona.

Ati “Gukorana na Rwanda Premier League ni amahirwe akomeye. Twiyemeje gutanga imipira yo ku rwego rwo hejuru izafasha Iterambere rya shampiyona kandi igaha abakinnyi ubunararibonye bwiza bwo gukina mu kibuga.”

Uyu mupira ugezweho, uzahuzwa n’Ikoranabuhanga mu mikorere ndetse wakozwe uhujwe n’umwimerere w’u Rwanda.

Rwanda Premier League yemeje ko guhera muri Mutarama 2026, iyi mipira izahabwa amakipe yose
Buri kipe ikina Rwanda Premier League izahabwa iyi mipira

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi