Amarushanwa agaragaza impano z’abana yagarutse

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Mu gihe habura iminsi mike ngo abana bajye mu biruhuko by’igihembwe cya mbere cy’amashuri abanza n’ayisumbuye, hateguwe amarushanwa ngarukamwaka agamije kugaragaza impano bifitemo.

Aya marushanwa ategurwa n’umunyamakuru wa Isango Star, Assiati Mukobwajana, biteganyijwe ko azaba tariki ya 20 n’iya 27 Ukuboza 2025 mu gihe asoza akazanatangirwamo ibihembo, biteganyijwe ko azaba tariki ya 3 Mutarama 2026.

Ni amarushanwa ngarukamwaka ategurwa binyuze kiganiro uyu munyamakuru akora kigaruka ku Burenganzira bw’Umwana gisanzwe gica kuri Isango Star. Agiye kuba ku nshuro ya Munani.

Abana barushanwa mu kwandika no gusoma neza ururimi rw’Ikinyarwanda, kuririmba, gucuranga, kubyina, gushushyanya ndetse no kuvuga imivugo. Abana bari munsi y’imyaka 18 b’abakobwa n’abahungu, ni bo baba bemerewe kuyitabira.

Ubwo aya marushanwa yatangiraga gutegurwa, hari hagamijwe kuzamura impano z’aba bana no kubafasha kubona aho bidagudurira mu gihe cy’ibiruhuko bisoza umwaka.

Ay’uyu mwaka afite Insanganyamatsiko igira iti “Ijwi ry’Umwana mu Kurengera Ibidukikije.” Abazarushanwa mu gushushanya, bazagaruka ku nkuru zo kurengera Ibidukikije.

Akorwa hayeganijwe gufasha abana kuzamura impano zabo no kubafasha kwodagadura bigirira ikizere”uyu mwaka aya marushanwa afite insanganyamatsiko igira iti “Ijwi ry”umwana mukurengera ibidukikije” Abazarushanwa mu gushushanya no ku kuvuga imivugo, bazagaruka ku nkuru zirengera Ibidukikije.

Abahiga abandi, bahabwa ibihembo birimo ibikoresho by’ishuri n’ibindi bibafasha gukomeza gukuza impano za bo bitewe n’irushanwa barushanyijwemo.

Abana bagiye kongera kurushanwa ku nshuro ya Munani
Ni amarushanwa agaragaza impano z’abana zitandukanye
Abari munsi y’imyaka 18, bafashwa kugaragaza impano za bo no kubona aho bidagadurira
Ni amarushanwa ategurwa na Assiati Mukobwajana ukorera Isango Star
Ni ku nshuro ya Munani uyu munyamakuru ategura aya marushanwa
Ikiganiro “Uburenganzira bw’Umwana” cya Isango Star, kigira uruhare mu itegurwa ry’aya marushanwa

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi