Amashanyarazi ahamye mu biraje inshinga ishyaka rya Green Party

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Umunyamabanga w’Ishyaka Green Party, Hon. Ntezimana Jean Claude

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ryatangaje ko mu byo ryiyemeje gukora harimo ubuvugizi ku buryo abatuye Igihugu bose bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi ndetse ukaba utabura bya hato na hato.

Byagarutsweho ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ukuboza 2025 ubwo abarwanashyaka ba Green Party mu Karere ka Kicukiro bahuriraga mu nama ikomatanyije n’amahugurwa n’igikorwa cy’amatora yo kuzuza inzego z’ishyaka ku rwego rw’Akarere.

Abarwanashyaka ba Green Party, bahuguwe ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, inyungu yo gukoresha neza izi mbuga ndetse banagaragarizwa ko iyo zikoreshejwe nabi zishobora gusenya.

Bamwe mu bari muri ayo mahugurwa bagaragaje inzitizi z’uko abaturarwanda 100% batarabona umuriro w’amashanyarazi ndetse hakaba naho uri ariko udafite imbaraga zihagije.

Umunyamabanga w’Ishyaka Green Party, Hon. Ntezimana Jean Claude, yagaragaje ko bazakomeza gukora ubuvugizi, abaturage bose bakabona umuriro w’amashyarazi nk’uko byiyemejwe muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu.

Ati “Ahenshi tugera no mu nzego za Leta usanga bafite amashanyarazi, ariko mu by’ukuri atari amashanyarazi afite imbaraga. Ni ibintu tuzakomeza gukorera ubuvugizi kugira ngo ababishinzwe bashyiremo imbaraga, kugira ngo abantu babone amashanyarazi ashobora kubafasha guhanga imirimo.”

Kugeza ubu u Rwanda rutunganya amashanyarazi agera kuri megawati 332.6, muri yo 43.9% akomoka ku ngomero zo mu mazi, 4% agakomoka ku mirasire y’izuba.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko mu myaka itanu iri imbere hazashyirwa imbaraga mu mishinga migari igamije kongera ingufu z’amashanyarazi n’amazi meza mu bice bitandukanye, bikazafasha mu kubigeza mu midugudu yose y’u Rwanda.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, REG yo muri Kamena 2024 yagaragazaga ko ingo 78.9% ari zo zifite amashanyarazi, muri zo 55.9% zafatiye ku muyoboro mugari mu gihe 23% zikoresha amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira by’umwihariko imirasire y’izuba.

U Rwanda rufite intego y’uko umuriro w’amashanyarazi ugera ku ngo zose zirenga miliyoni 3.3 n’izindi nshya zishingwa buri munsi.

Umunyamabanga muri komisiyo y’itangazamakuru, Batsinda Juliet yatanze ikiganiro ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga
Green Party yasabye abarwanashyaka kwita ku bidukikije kuko ari isoko y’ubuzima n’ubukungu

Umunyamabanga w’Ishyaka Green Party, Hon. Ntezimana Jean Claude

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi