Ambasaderi Parfait Busabizwa yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Guinée Equatoriale, Simeon Oyono Esono Angue, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Uyu muhango wabereye i Malabo, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, tariki ya 04 ukuboza 2025.
Nyuma yo gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Guinée Equatoriale, Ambasaderi Busabizwa yagiranye ikiganiro cyihariye na Minisitiri Simeon Oyono Esono Angue.
Baganiriye ku mubano mwiza umaze igihe kirekire hagati y’ibihugu byombi ndetse no ku byarusho guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ibihugu byombi bisanganywe ubufatanye mu nzego z’imiyoborere myiza, gutwara abantu n’ibicuruzwa, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari mu bihugu byombi no koroshya ubukerarugendo.
Igihugu cya Equatorial Guinea gikize cyane kuri peteroli na gazi bikoreshwa mu gutanga ingufu zikenerwa mu iterambere rya buri rwego rw’imibereho y’igihugu.
Iki gihugu gikungahaye kandi k’ubwoko bw’ibiti byo mu ishyamba bigurwa cyane ku masoko mpuzamahanga.
Perezida wa Equatorial Guinea ni Teodoro Obiang Nguema Mbasogo acyiyovora kuva ku itariki 03/08/1979.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
